Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana bavuga ko batishimiye kuba bari kwakwa amafaranga kuri buri rugo yiswe ayo kwigurira imodoka y’umutekano.
Amakuru yizewwe aturuka mu Murenge wa Kigabiro anemezwa n’abayobozi, avuga abatuye muri uyu murenge bihaye intego yo kubona miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’amezi atatu, aya akazagurwamo imodoka yiswe iy’isuku n’umutekano, guisa abaturage bakaba batabivugaho rumwe.
Bitewe n’uwo muhigo ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwemeza ko waturutse mu nama njyanama y’umurenge, kuri ubu aba mbere batangiye gutanga ayo mafaranga, hari ingo zisabwa gutanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10, izindi zigasabwa gutanga 5000frw, ariko hari n’abasabwa umusanzu wihariye bashobora gutanga ayisumbuye, muri buri mudugudu bakaba basabwa gushishikariza abaturage babo gutanga ayo mafaranga kandi bigakorwa urugo ku rundi.
Umwe mu baturage batuye mu Kagari ka Cyanya ukorera mu isoko rya Rwamagana, yavuze ko uyu musanzu kuwutanga bitaboroheye, kuko n’ubundi mu bushobozi bucye afite, asanzwe atanga umusanzu.
ati: “Njye ntanga amafaranga y’umutekano inshuro ebyiri buri kwezi, nyatanga mu rugo na hano ku isoko rero nta yandi mafaranga nakongera kuri ayo.”
Ndamyugabe Anastase ni umwe mu baturage na we wemeza ko atishimiye ko basabwa gutanga amafaranga yo kugura imodoka y’umurenge y’umutekano, yagize ati: “Ubusanzwe dutanga amafaranga 1000Frw y’umutekano kandi nayo kuyabona ntibiba byoroshye, turibaza ngo lisansi n’ibindi biyigendaho bizishyurwa na nde, ibyiza ni uko byose Leta yabikora.”
Aba baturage bemeza ko ubukangurambaga bwo kwigurira imodoka bwabagezeho ariko bakaba badasobanukiwe neza akamaro kayo, kuko ikibazo cy’ubujura n’umutekano mucye batagiterwa n’uko nta modoka y’umutekano bagira, ahubwo ngo bakwiye kurebera hamwe ikiri ku isonga mu guhungabanya umutekano bakaba ari cyo baheraho bashaka igisubizo kitari ugusaba abaturage gutanga amafaranga yo kugura imodoka.
Undi mubyeyi witwa Akimpaye na we avuga ko atasobanukiwe impamvu bakwa amafaranga yo kugura imodoka, ati: “Turibaza ngo leta ifite imodoka nkeya ku buryo bigeze aho bajya mu baturage ngo buri muturage ni 5000Frw, nta bushobozi dufite nimba nkorera igihumbi ubwo nzataha sindye maze nkibikire kugura imodoka; ntabwo byashoboka”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab ubwo yabazwaga n’abanyamakuru kuri iki kibazo yasobanuye ko uyu ari umuhigo wemejwe n’inama njyanama y’umurenge. ati: “Igitekerezo cyo kugura imodoka y’umutekano mu Murenge wa Kigabiro, cyari kimaze igihe no mu nteko z’abaturage, mu muganda, bavuga ngo impamvu bakibona abajura benshi n’abahungabanya umutekano n’uko batari bagera kuri urwo rwego rushimishije”
Meya Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko kuba ari umurenge w’umujyi ari naho Polisi iri, bidasobanuye ko ingo ibihumbi 20 zose z’umurenge bizorohera mu buryo bwo kwicungira umutekano bityo ngo iyi modoka ikazajya ibafasha mu kugenzura amarondo.
Umurenge wa Kigabiro ufite moto watsindiye mu marushanwa y’imirenge ku isuku n’umutekano, iyi moto ikaba yifashishwa mu kugenzura isuku n’irondo.