Site icon Impano.rw

Rwanda: Gahunda zigamije guteza imbere umuturage zigiye gukomatanywa

Ibi Madame Ingabire Assoumpta umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yabivugiye mu nama yamuhuje n’inzego zitandukanye mu ntara y’Amajyepfo, aho yavuze ko gahunda zitandukanye zifasha umuturage kwiteza imbere zigiye kuvugururwa, zikorwe mu buryo bukomatanyije mu rwego rwo gufasha abo zagenewe kwivana mu bukene.

Mu bice byose by’igihugu hagiye hashyirwaho gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere umuturage zirimo nka: Gahunda ya Girinka Munyarwanda, VUP n’izindi itandukanye, ariko n’ubundi hakabaho ubwo abafashijwe baguma ku rwego rumwe ntihagire impinduka zifatika zigaragara mu mibereho yabo. Aha niho Ingabire Assoumpta Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu avuga ko, hagiye kuvugururwa uburyo izi gahunda zashyirwaga mu bikorwa, ariko kandi ufashwa agahabwa igihe cyarangira agacutswa.

Yagize ati” Hari ibipimo duteganya kugenda tureberaho abaturage bafite ingufu, tumenye ingo barimo, tumenye noneho n’ibyabavana mu bukene, tukabikora mu buryo bukomatanyije. Ntumuhe gahunda imwe ngo wumve ko yava mu bukene, ahubwo ushobora kumuhurizaho gahunda nyinshi.”

Assoumpta avuga ko hari ubwo umuturage yahabwaga inka ya girinka cyangwa inzu gusa ubundi agakurwa mu kiciro agashyirwa mu kindi, nyamara ibyo ahawe hari ibibazo byinshi bitari bumufashe gukemura.  Akavuga ko aho gufasha benshi icyarimwe ariko n’ubundi bakaguma ku rwego bari bariho, hazafashwa bacye ariko bagahurizwaho gahunda zitandukanye ku buryo mu myaka itatu bazajya baba bamaze kwikura mu bukene, bacutswe hakurikireho abandi.

Mu ijambo rifungura inama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 18, Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange bakwiye guca ukubiri n’imyumvire yo guhora basindagizwa, anavuga ko nta gaciro kari mu guhora usindagizwa no gufatwa ukuboko.

Ifoto: RBA

Exit mobile version