Site icon Impano.rw

Rwanda: Urunturuntu hagati y’Abashehi baba hanze n’ababa mu gihugu

Haravugwa ubwumvikane bucye hagati y’Abashehi(Sheikh) baba mu Rwanda n’abari hanze y’uRwanda ahanini bishingiye ku kudahuza ku bintu byinshi birimo na manda y’abayobozi b’idini ya Islam mu Rwanda yarangiye ariko hakaba hadakoreshwa andi matora.

Ubuyobozi bw’abayisilam buriho ubu mu Rwanda bwagiyeho nyuma y’ihirikwa ry’uwari Umuyobozi w’Abayisilam Sheikh Gahutu Abdulkalim aho yashinjwaga kwigizayo hafi ya bose mu bakoranye n’ubuyobozi bw’abanje aho yabashinjaga gukorerasha nabi umutungo w’abayisilamu bo bakamushinja kubazanamo umwuka mubi, ibyo benshi muri bo batakozwaga na cyane ko ifaranga ry’Umwarabu ryavuzaga ubuhuha muri ibyo bihe!

Bamwe mu Basheikh baganiriye n’Ikinyamakuru Umuyoboro cyandika amakuru ajyanye n’idini ya Islam bavuze ko kuva ku itariki ya mbere bakuwe ku rubuga aho bari kumwe na bagenzi babo b’abasheikh bo mu Rwanda ariko ntibahabwa ubusobanuro bw’impamvu bakuweho.

Umwe muri bo uba hanze y’Afurika yagize ati: “Impamvu nkeka yatumye badukuraho ni nyinshi harimo, kuba abantu babaza ibibazo bikeneye ibisubizo ntibisubizwe, hari amatora n’ibindi, gusa bafite ubwoba bw’ubusa”

Undi uba mu Rwanda we yavuze ko yakuwe kuri Group whatsap y’abasheikh kubera kubaza ibibazo no kuvuga uko yumva bimwe mu bibazo byugarije abashehe n’abayislam rusange.

Sheikh Nzanahayo Qasim uyobora inama y’abasheikh mu Rwanda yabwiye Umunyamakuru ko imwe mu mpamvu yatumye babakura ku rubuga rwabo ari uko badahuje imyumvire bakaba badatekereza kimwe.

Yagize ati: “Tuba tugira ngo tube dufite abasheikh bari ku rubuga bahumeka umwuka umwe, bumva ikintu kimwe, mbese turaganira tugahuza kubera ko tuba turi muri Climat imwe abo bandi urumva ko ibitekerezo byacu n’ibyabo ntibiba ari bimwe”

 Uyu muyobozi anavuga ko  itegeko rigenga Inama y’abasheikh mu Rwanda rireba abo mu Rwanda gusa itareba abasheikh b’abanyarwanda baba hanze, ko nibaramuka babishaka bazashinga urubuga rwabo bakaba ariho bazajya bavuganira.

Bimwe mu biri gushwanisha Aba baSheikh kujyeza ubu bisa naho bidahabanye n’ibyahoze bibashwanisha na mbere hose kuko uretse kuba harimo kuba bamwe bahoraga babaza igihe amatora azabera ntibasubizwe ibibazo by’imitungo na byo byakomeje kujyenda bigarukwaho cyane guhera mu myaka ijyera ku munani ishize aho hari na bamwe mu baSheikh bemezaga ko bamwe muri bo bajyiye banagerekwaho ibyaha ngo bakunde bijyizweyo.

Hagati ya 2014 na 2015 ni nabwo havuzwe inkubiri y’ifungwa rya bamwe mu Bamenyi mu idini ya Islam mu Rwanda bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba, aho mu mwaka wa 2019 abagera kuri 22 bagizwe abere nyuma y’imyaka bafunzwe ndetse muri Mutarama 2022 abandi batanu bakaba baragizwe abere nyuma y’imyaka 8 bari bamaze bafunze.

 

Exit mobile version