Site icon Impano.rw

Sena n’izindi nzego, zibereyeho kwegera abaturage : Perezida wa sena Dr Kalinda

Ibi yabivuze kuwa kane tariki ya 17 Ukwakira 2024, ubwo Abasenateri n’abakozi bunganira uru rwego batangiraga umwiherero w’iminsi ibiri ugamije kungurana ibitekerezo ku nshingano za sena, ishyirwa mu bikorwa ryazo, kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo sena irusheho gukorana n’izindi nzego ku nyungu z’umuturage ndetse n’iterambere rusange ry’igihugu.

Perezida wa sena Dr Francois Xavier Kalinda ati” Uruhare rwacu nk’abasenateri ni ukugeza ku banyarwanda ibyo badutezeho, tugomba kururebera no mu mpanuro za Nyakubahwa perezida wa Repubulika , mu ijambo yatugejejeho nyuma yo kwakira indahiro zacu.
Mu ijambo rye Nyakubahwa perezida wa Repubulika yashimangiye bimwe mu bintu by’ingenzi dukwiye guhora tuzirikana harimo: inshingano yo kwegera abaturage, ntidutegereze ko ibibazo byabo bidusanga muri sena. Yanatwibukije ko dukwiriye kuba tubizi kubera ko sena n’izindi nzego aricyo zibereyeho.

Uretse ikiganiro ku mavu n’amavuko bya sena , icyo abaturage bayitegerejeho, n’ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za sena, muri uyu mwiherero hazanaganirwa kuri gahunda ya kabiri ya guverinoma (NST2) mu kwihutisha iterambere, hanatangwe ikiganiro ku cyerekezo n’ingamaba by’imikorere muri manda ya kane ya sena hubakiwe ku byagezweho.

Exit mobile version