Site icon Impano.rw

Sobanukirwa niba ingano y’igitsina cy’umugabo hari aho ihurira no kuryohereza umugore mu buriri

Bamwe mu bagore bavuga ko ubunini bw’igitsina cy’umugabo bugira uruhare mu gutuma bagira ibyishimo mu mibonano mpuzabitsina, abandi bakabibona ukundi, ariko ubushakashatsi butandukanye bwakozwe na bwo bugaragaza ko ntaho bihuriye.

Abagore batandukanye bavuga ko umugabo ufite igitsina gito adatuma bagera ku byishimo byabo bya nyuma mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe hari n’abavuga ko kugera ku byishimo bidaturuka ku ngano y’igitsin.

Impamvu zitangwa n’abagore batandukanye ntivugwaho rumwe, aho bamwe bavuga ko umugabo ufite igitsina gifite umubyimba muto atabashimisha, abandi bakavuga ko ufite igitsina gifite umubyima munini atabashimisha, hakaba n’abandi bashimishwa n’uburyo cyakoreshejwe batitaye ku mubyimba cyangwa indeshyo yacyo.

Umwe mu bashimishwa n’igitsina kinini mu mibonano mpuzabitsina, yagize ati “Umugabo ufite igitsina  gito arangiza wumva ugifite ubushake, ariko umugabo ufite igitsina gifite umubyimba munini atuma uryoherwa.”

Undi na we yagize ati “Njyewe sinkunga igitsina kinini, ufite igitsina gito ni we utuma ngera ku byishimo. Njye mbona biterwa n’uko umuntu aba yarabayeho, iyo wakoze imibonano n’abagabo batandukanye umenya kubitandukanya. Ufite igitsina kinini atuma mbabara.”

Urubuga rwa Internet ‘bibamagazine’ ruvuga ko ubushakashatsi bwakozwe ku bagore batandukanye bwemeje ko abagore babajijwe bavuze ko ingano y’igitsina atari yo ituma bagera ku byishimo bya nyuma, ahubwo ko biterwa n’ukuntu umugabo azi gukoresha igitsina cye uko cyaba kingana kose.

Bavuga kandi ko abagabo badakwiriye guterwa ipfunwe n’ingano y’igitsina cyabo, dore ko usanga abafite igitsina gito batinya no kwegera abagore cyangwa abakobwa, cyangwa se bagatinya kogera aho bagenzi babo bababona bakeka ko babaseka.

Ipfunwe ni ryo rishobora gutuma umugabo ufite igitsina gito ananirwa gushimisha uwo bari gukorana imibonano mpuzabitsina, ariko iyo yigiriye icyizere nta kabuza igikorwa kigenda neza.

Ubundi iyo igitsina cy’umugabo gifashe umurego, gipima hagati ya santimetero 12 na 17 (12 Cm-17 Cmm) uhereye aho gitereye, agace gatuma umugore aryoherwa (point G) kari ahatarenga santimetero 4 (4Cm) gusa uhereye aho igitsina cy’umugore gitangirira, ibi bikaba bisobanura ko uko igitsina cy’umugabo cyaba kingana kose kigera kuri ubu burebure.

Muri rusange igitsina cy’umugore gipima guhera kuri santimetero 3.3 kugera kuri 12, na byo bisobanura ko igitsina cy’umugabo uko cyaba kingana kose kigomba kuhagera.

Exit mobile version