Site icon Impano.rw

Somalia: Imiti yongera akanyabugabo barayigura nk’abagura amasuka

Abanyepolitiki mu Ntara ya Puntland muri Somalia bavuga ko bafite impungenge ku igurwa riri ku kigero yo hejuru ry’ibinini byongera akanyabugabo bizwi nka  Viagra muri iyo ntara.

Depite Abdigani Dhashane  agaruka ku ngaruka ziterwa n’iyi miti yifashishwa n’abagagabo baba bashaka gukora imibonanao mpuzabitsina igihe kirekire yagize ati: “Imiti (viagra) itera akaga gakomeye ndetse ishobora no gutera urupfu ku bayikoresha.”

Ku wa kabiri, abashinzwe ubuzima bo mu nzego z’ibanze bitabye komite y’inteko ishinga amategeko basabwe gusobanura uburyo nbazakemura  ibyo abadepite bavuze ko ari amakuba yugarije abaturage, ningamba bazafata mu kugenzura ubuziranenge bw’imiti icuruzwa.

Minisitiri w’Ubuzima muri Puntland, Jama Farah Hassan, na we wari mu nteko ari kumwe n’umwungirije, Sayid Omar Guled, yavuze ko hari ikigiye gukorwa kuri iki kibazo.
Yagize ati ” Nibigaragara ko ari uko bimeze, turabihagurukira.”

Sildenafil umuti  ukoreshwa mu kuvura ubushake buke bw’igitsina gabo mu gutera akabariro  wamenyekanye cyane ku izina rya viagra, ariko hari andi mazina atandukanye ubonekamo nka; nelgra, powergra n’andi.

Umuti wa viagra wavumbuwe mu mwaka wa 1998, ubwo abashakashatsi mu by’ubuzima barimo bapima umuti wo kuvura umuvuduko w’amaraso n’ububabare bwo mu gatuza maze bagasanga utera n’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku bawukoresheje.

Ivomo: The Eastafrican

Exit mobile version