George Stinney, izina rizakomeza kwibukwa mu mateka y’ubutabera bwa Amerika.
Ni umwana w’imyaka 14 wishwe hakoreshejwe intebe y’amashanyarazi ahamijwe icyaha cyo kwica abana babiri b’abazungu b’abakobwa. Gusa nyuma y’imyaka 70 hanzuwe ko yarenganyijwe.
Mu kwezi kwa gatatu mu 1944 abana b’abakobwa babiri Betty June w’imyaka 11 na Mary Emma Thames w’imyaka 7 basanzwe bishwe mu gice kibamo abirabura mu mujyi wa Alcolu muri leta ya South Carolina, agace karangwagamo ivanguramoko rikomeye.
Umwana w’umwirabura George Stinney w’imyaka 14 ni we wafashwe nk’ukekwa kuko we na mushiki we bari bavuganye n’abo bana mbere y’uko bicwa.
Stinney yaburanishijwe n’inteko y’abacamanza b’abazungu gusa, bavuga ko yabajijwe akemera ko ari we wishe abo bana abakubise umutarimba (fer à béton).
Uyu mwana yabajijwe anaburanishwa nta mubyeyi we nta n’umunyamategeko bari kumwe, inyandiko zigaragaza ko yabajijwe akemera ibyo yarezwe nazo ntizigeze zigaragazwa.
Mu kwezi kwa gatandatu uwo mwaka, yahamijwe icyaha cyo kwica cyo mu rwego rwa mbere urukiko rwanga kumva ubujurire bwe. Akatirwa urwo gupfa.
Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru icyo gihe, avuga ko Stinney yapimaga 43Kg n’uburebure bwa 1,57m ko atakwirwaga mu ntebe yicirwamo abahamijwe ibyaha, n’ibyuma by’iyo ntebe bifata amaguru ntibyamukwiraga.
Amakuru avuga ko yicajwe ku gitabo kugira ngo abashe gusa n’ukwiriwe muri iyi ntebe yo kumwica, yicwa hari ku wa gatanu yari amaze kwemererwa kubonana n’ababyeyi be inshuro imwe gusa kuva yafatwa mu kwezi kwa gatatu uwo mwaka.
Nyuma yo kwicwa, umuryango we nawo wahuye n’ingaruka kuko wanyazwe ibyawo, se yirukanwa mu mirimo yakoraga, biba ngombwa ko bimuka aho babaga nk’abahunze.
Amakuru ahari ubu yemeza nta gushidikanya ko George Stinney yarenganyijwe.
Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’abarwanya ivanguramoko rishingiye ku ruhu, ntibahwemye kuvuga ko George Stinney yarenganyijwe, kandi yahawe urubanza rubogamye.
Mu 2014, imyaka 70 nyuma y’uko yishwe, umucamanza muri Amerika yanzuye ko uyu mwana yishwe mu buryo bw’akarengane k’ubucamanza.
Abatarashyigikiye icyo cyemezo, bavuze ko urupfu rwe ari ikimenyetso cy’ivanguramoko n’ubwicanyi bikorerwa abirabura muri Amerika, bikihavugwa n’ubu.
Umucamanza yavuze ko Stinney yimwe uburenganzira agenerwa n’itegeko nshinga mu kuburana. Ko nta bimenyetso bigaragara abacamanza bashingiyeho bamuhamya icyaha.
George Stinney ni we muntu muto wishwe akatiwe urwo gupfa n’ubutabera bwa Amerika mu myaka irenga 100 ishize.
Abantu bamwe batangaje ko bishimiye ko nubwo yishwe mu myaka myinshi ishize, ariko amaherezo ubutabera bwatangaje ko yarenganyijwe.
Mu myaka ya 1940, leta ya South Carolina yari izingiro ry’ibikorwa byemewe n’ubutegetsi by’ivanguraruhu rikabije ku birabura byitwaga ‘Jim Crow system’.
Mu nkubiri y’imyigaragambyo yadutse ubu muri Amerika kubera iyicwa riheruka ry’abirabura bikozwe n’abapolisi b’abazungu, izina rya George Stinney ryongeye kugaruka nk’ikimenyetso kuri bamwe bavuga ko ibi atari bishya.
Bamwe mu bigaragambya mu mbwirwaruhame zabo cyangwa ku byapa bari bitwaje, izina rya George Stinney ryongeye kumvikana.
Mu myaka 76 ishize, hari ku wa gatanu ku itariki nk’iyi ya 16/06 mu 1944 nibwo George Stinney w’imyaka 14 yishwe hakoreshejwe intebe y’amashanyarazi atakwirwagamo.