Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo Perezida Donald Trump yari abajijwe impamvu America ariyo ifite abantu benshi bicwa na Coronavirus, yavuze ko ibindi bihugu bibeshya imibare y’abicwa na Covid-19.
Perezida Trump ubwo yavugaga ku bijyanye n’uko iyi virus yifashe muri America, yahamije ko iri kugabanuka cyane muri America kuko basa naho bageze ku mibare ya nyuma. Bivuze ko imibare y’abantu bapfa, n’abandura iyi virus itazongera kugera ku bigero nk’ibyari bimaze iminsi bigaragazwa.
Mu Rusisiro/Town Boy Ep1. Rwandan Movie
Ubwo yabazwaga impamvu muri Amerika ariho iyi virus iri kwica abantu benshi, Perezida Trump yavuze ko ibindi bihugu bibeshya imibare y’abapfa.
Trump yagize ati: “Koko imibare muri gutangarizwa na bimwe muri biriya bihugu muratekereza ko ari iya nyayo? Mwe muri kwizera imibare mishya y’abanduye ndetse nabahitanwa na Covid-19 muhabwa n’Ubushinwa?”
Ibihugu byinshi byo ku isi harimo na bimwe mu byo muri Afurika y’uburasirazuba, imibare bitangaza kuri Coronavirus irakemangwa- ariko cyane cyane igihugu cy’Uburundi aho imirimo yakomeje nk’uko bisanzwe, kandi haramaze no kugaragara umuntu wambere wishwe na Coronavirus.
Src Yahoo