Site icon Impano.rw

Trump yahawe urw’amenyo ubwo yatangaga igitekerezo cy’uburyo Coronavirus yavurwamo.

Perezida Donald Trump yahawe urw’amenyo n’abaganga baranamunenga bikomeye nyuma y’uko atanze igitekerezo gitangaje ngo hakorwe ubushakashatsi niba coronavirus itavurwa hifashishijwe gutera mu mubiri umuti wica virus na microbes.

Yanabaye nk’ujya inama ko umubiri w’umuntu uyirwaye washyirwa ku mirasire ikarishye ibizwi nka ‘ultraviolet radiation’, igitekerezo umuganga yahise avuga ko ntaho arabyumva akigitanga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ijoro ryakeye kuri White House, umwe mu bakozi yatagaje ibyavuye mu bushakashatsi bwa leta ko biboneka ko coronavirus icibwa intege ishyizwe ku mirasire y’izuba cyangwa ubushyuhe.

Yavuze ko umuti wica virus na microbes uzwi nka ‘bleach’ wica iyi virus mu macandwe cyangwa andi matembabuzi yo mu nzira z’ubuhumekero mu minota itanu, naho ‘isopropyl alcohol’ ikica iyi virus mu gihe gito kurushaho.

William Bryan, ukuriye ibiro bishinzwe siyansi na tekinoloji muri leta niwe wabwiye abanyamakuru iby’ubu bushakashatsi.

Nubwo yavuze ko ubu bushakashatsi bugomba kwitonderwa, Bwana Trump yavuze ko hakorwa n’ubundi bwisumbuyeho.

Ati: “Rero, dutekereze ko twashyira umubiri ku bushyuhe – bwaba ubwa ultraviolet cyangwa indi mirasire ifite ingufu”, ibi yabivuze areba Dr Deborah Birx umukozi muri White House ushinzwe ibikorwa byo kurwanya coronavirus.

Yongeraho ati: “kandi ndatekereza ko ibyo bitarageragezwa ariko mugiye kubigerageza.

“Nanone nkavuga nti, uwageza iyo mirasire imbere mu mubiri, mukabikora biciye mu ruhu cyangwa ubundi buryo. Kandi ndatekereza ko nabyo mugiye kubigerageza. Ndumva ari ibintu byiza”.

Bwana Trump yongeyeho ati: “Ikindi nabonye umuti wa ‘disinfectant’ wica iyi virus mu munota. Umunota umwe. Hari uburyo twakora ikintu nk’icyo, uwo muti ugaterwa mu muntu?

“Ibyo nabyo byaba ari byiza kubisuzuma”.

Src BBC

Exit mobile version