Site icon Impano.rw

Uburusiya na Ukraine batangiye guhererekanya imfungwa z’intambara

KYIV, UKRAINE- MARCH 5 : Eleven russian soldiers captured by Ukrainian forces make a press statement on March 5, 2022 in Kyiv, Ukraine. (Photo by Andriy Dubchak/ dia images via Getty Images)

Ku nshuro ya mbere Uburusiya na Ukraine batangaje ko baguranye imfungwa z’intambara kuva iyi ntambara yatangira. Abasirikare 10 ba Ukraine baguranywe abasirikare 10 b’Uburusiya, nk’uko abayobozi ku pande zombi babivuga.

Hanabayeho kandi guhererekanya abasivile 11 b’abarusiya batwara ubwato batabawe mu bwarohamiye hafi y’umujyi wa Odesa nabo baguranywe abakozi 19 b’ubwato bwa Ukraine bwafashwe n’abarusiya mu nyanja y’umukara iyi ntambara igitangira.

Umujyi wa Mariupol uri gusatiirwa bikomeye n’ingabo z’uburusiya.

Iki cyiga ku bijyanye n’intambara Institute for the Study of War (ISW) cyatangaje ko kuwa kane ingabo z’Uburusiya zabashije kwigira imbere zisatira gufata umujyi rwagati wa Mariupol

Uyu mujyi uri ku nyanja, ufatwa nk’uw’ingenzi cyane ku Burusiya muri iyi ntambara, niyo nzira yo kubutaka yahuza uduce twa Donetsk na Luhansk tugenzurwa n’inyeshyamba zifashwa n’Uburusiya n’inyanja y’umukara mu majyepfo.

Ivomo: BBC

Exit mobile version