Site icon Impano.rw

Uburyo butandatu bwagufasha kwivura ibikomere wagiriye mu rukundo

Ubuzima bw’urukundo bugenwa na nyirabwo, ariko rimwe na rimwe hari igihe atenguhwa ndetse agakomeretswa n’uwo yitaga umukunzi we, kandi yashyize mu bikorwa inshingano ze,kuvura inkovu y’ibi bikomere bigatwara igihe kitari gito.

Nta muntu ujya mu rukundo yifuza ko rumukomeretsa, buri wese aba yumva byamugendekera neza ariko n’iyo byanze ubuzima ntabwo buba burangiye, kuko ibyo bishobora kuvurwa bigakira ubuzima bugakomeza.

Nubwo ntawe ubyifuza ariko bijya bibaho,maze umuntu akisanga mu gahinda, mu ishavu ndetse umutima we wakomerekejwe n’uwo yita inshuti magara.

Urubuga Elcrema rwibanda ku nkuru z’urukundo rwatanze inama ndetse n’uburyo umuntu yakwitwara agakira ibikomere by’umutima yagiriye mu rukundo.

1.Wibigumana mu mutima, ahubwo nushaka urire uboroge cyane

Ikosa rimwe mu rukundo rishobora gutuma ukomereka umutima, ntabwo ayo amarangamutima ababaje uba ugomba kuyagumana, gerageza kuyasohora. Nushaka urire cyane ndetse uburoge ,ukore icyo wumva cyose cyatuma bisohoka bikakuvamo.

2.Biganirize inshuti zikwitaho

Biba byiza iyo wiyegereje inshuti zisanzwe zikwitaho nyuma yo gukomereka mu rukundo ukabibaganiriza.Si byiza kuguma wenyine igihe uri mu gahinda kameze gatyo, begere ubagishe inama bagufashe.

3. Iyiteho uko ushoboye

Nubwo bibaho umuntu akananirwa kurya no kunywa kubera agahinda ariko biba ari ngombwa kwiyitaho muri ibyo bihe. Iyo uri kumwe n’inshuti zawe bagufasha kutiyicisha inzara ahubwo bakakumenyera icyo ukeneye mu buzima.

4.Gerageza gukora siporo

Niyo waba usanzwe udakora siporo, ni byiza ko igihe ugize ibibazo bikugora watangira kwimenyereza gukora siporo. Kwimenyereza gukora imyitozo ni ingenzi kuko bigufasha gutakaza uburakari ndetse n’umujinya watewe n’ibyo bihe bigoye.

5. Jya kwidagadura n’inshuti

Kwikingirana ukanga kugera aho abandi bari birushaho gutuma ukomereka ndetse ukanaremba.Ni byiza ko usanga inshuti zawe mugakina, mugaseka, mugatembera bakakwibagiza ibyo bihe bigoye byakubayeho.

6. Shaka inshuti nshya ariko wirinde gusubira mu rukundo vuba

Nubwo guhura n’inshuti nshya bifasha guhindura ubuzima ndetse bikanakongerera icyizere, ni byiza ko uba uretse gusubira mu rukundo vuba.

Nubwo abantu bakira ibikomere mu bihe bitandukanye byibura umuntu aba agomba kurindira akamara nk’amezi atatu atarongera gukundana kuko intimba n’agahinda byatuma atitwara neza ku wo bagiye gukomezanya urukundo.

Exit mobile version