Site icon Impano.rw

Uganda: Inkuru ya Faith, isomo rikomeye ku bashukwa n’ikimero

Inkuru ya Faith, amafoto ye n’uko amerewe kugeza ubu, byakabaye isomo rikomeye ku babyiruka ubu, kuko uko yari ameze mu myaka itatu ishize n’uko ameze ubu, ubwabyo bigaragaza ko umubiri atari ikintu cyo kwirata ndetse buri wese ashatse yabaho yigengesera, akamenya ibikwiye akora n’ibidakwiye agomba kureka kuko akenshi amakosa agaruka uwayakoze.

Faith Ntabonwa ni Umugore wamenyekanye cyane mu gihugu cya Uganda byumwihariko mu mwaka wa 2020 aho yavuzwe mu bano wihariye n’umunyamakuru wo Mu gihugu cya Uganda MC Kats, ariko noneho yaje kumenyekana biruseho ubwo yashyiraga hanze video amaze kuryamana na MC Kats wiyemerera ko amaze igihe kitari gito abana n’ubwandu bwa Virus itera SIDA. Gusa muri ayo mashusho Faith aba agaragaza ko baryamanye bakoresheje agakingirizo.

Muri iyi minsi ku mbugankoranyambaga by’umwihariko mu gihugu cya Uganda hari gucicikana inkuru n’amafoto ya Faith uko yari ameze mbere ndetse n’uko ameze ubu, harimo amugaragaza arembye cyane yaranananutse bikabije ari mu bitaro.

Hari amakuru amwe avuga ko ashobora kuba yarabaswe cyane n’ibiyobyabwenge ari nabyo byatumye aremba akagera kuri urwo rwego, abandi bakavuga ko ashobora kuba yaranduye Virusi itera SIDA, naho andi akavuga ko ashobora kuba yararozwe.

Ifo ya Faith akiri muzima n’ifoto ye nyuma yo kurwara.

Faith wari umukobwa mwiza unafite imiterere ikurura abagabo nk’uko bisigaye bivugwa ku mukobwa wese mwiza uteye neza unafite amabuno, yarananutse cyane ku buryo uretse no kuba yaba asamaje ahubwo ari no mu barembye cyane, ku buryo yagakwiye kuba isomo ku bakiri bato bashukwa n’ubwiza cyangwa imbaraga bafite, hanyuma ntibatekereze ku hazaza habo.

Igitabo cy’umubwiriza 12:1 haravuga ngo “ Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti “Sinejejwe na byo.”

Ifoto za Faith mu bihe bitandukanye, hamwe akiri mu bihe bye byiza, ahandi ari kumwe na MC Kats, ndetse n’indi nyuma yo kurwara.
Exit mobile version