Site icon Impano.rw

Uganda ishobora gucibwa akayabo mu rubanza iregwamo na Congo

Kuri uyu wa gatatu taliki 09 Gashyantare 2022,  hategerejwe imyanzuro y’urukiko rukuru mpanabyaha rwumuryango w’abibumbye (ICJ) ,aho Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ( DRC) yatanze ikirego ishinja leta ya Uganda kugira uruhare mu ntambara yabereye mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Congo hagati ya 1998 na 2003.

Mu 1999 ni bwo urubanza Congo irega Uganda rwagejejwe bwa mbere mu rukiko mpanabyabyaha rwa ICJ, aho Congo yaregerega ibyangirijwe mu mirwano yabereye mu burasirazuba bwa Congo  by’umwihariko ikaba yaragagayemo ibihugu 9 bitandukanye by’Africa. Aha mu myanzuro ya ICJ yo muri 2005 yahamije leta ya Uganda kutubahiriza amategeko mpuzamahanga no kwigarurira ibice bimwe by’uburasirazuba bwa Congo no gufasha imitwe yitwaje intaro gusa ibyo byahuriranye n’indi myanzuro aho Uganda nayo yari yatsinze urubanza yaregeraga ibyangijwe mu iterwa rya Ambassade yayo muri Congo n’ifatwa nabi ry’abayihagarariye yo.

Nyuma y’imyaka itari micye urubanza rwarabuze gica mu myanzuro yafashwe na ICJ muri 2005, ibihugu byombi byasabwe kumvikana ku byakwishyurwa nk’icyiru cy’ibyangijwe na leta ya Uganda gusa abahagarariye leta ya Congo bakomeza gutera utwatsi iyo myanzuro kugera muri 2021 aho basubukuye ikirego by’umwihariko bahamya ko leta ya Uganda igomba kuryozwa ibyangirikiye mu mirwano ya Ituri harimo ko abarenga ibihumbi bahaburiye ubuzima ,kwangirika no gusahurwa kw’imitungo kamere ,kwangirika ku rusobe rw’ibinyabuzima n’ibindi.

Ku ruhande rwa Uganda Umunyamategeko wayo General William Byaruhanga  (ATTORNEY GENERAL )avuga ko bitumvika Kandi bitanyuze mu mucyo uburyo leta ya ya Uganda yashinjwa ibirego byose kandi ikanirengera ingaruka zose zintambara yabereye mu burasirazuba bwa Congo.

Kuri uyu wa gatatu ku saa 14:00 ku isaha mpuzamahanga ya GMT bingana na 16 :00 za Kigali, nibwo hari bumenyekane imyanzuro yose y’urubanza rwa Congo na Uganda.

Exit mobile version