Site icon Impano.rw

Uganda: Perezida Museveni aragenda biguruntege mu kwemeza itegeko rihana ubutinganyi

Prezida wa Uganda Yoweri Museveni yatangiye kwigengesera mu kwemeza itegeko rihana abatinganyi, byumwihariko ku ngingo ivuga ku gihano cy’urupfu, aho yahise asubiza iri tegeko mu nteko ngo ribanze ryongere riganirweho byimbitse.

Ni umwanzuro Museveni yafashe, utangazwa ku mugoroba wo kuri uyu wa kane inyuma y’uko abonanye n’abadepite bo mu ishyaka rye National Resistance Movement, bakaba bari mu batoye uyu mushinga w’itegeko ku bwiganze bw’amajwi mu nteko ya Uganda.

Mu kwezi gushize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika ushinzwe umubano n’ibindi bihugu, Antony Blinken yasabye Leta ya Uganda kwisubiraho kuri iryo tegeko, ngo kuko igihe ryaba ryemejwe bishobora kuzasubiza inyuma ibyo Uganda imaze kugeraho mu kurwanya Virusi ya SIDA.

Iryo tegeko rihanisha igihano cy’urupfu abazafatwa bahuza ibitsina n’abataruzuza imyaka 18, kandi basanzwe bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA . Rinahanisha kandi gufungwa burundu ku wo ariwe wese uryamana nuwo bahuje ibitsina.

Ivomo: VOA

Exit mobile version