DR Rosette Nahimana Umuyobozi mu ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima OMS ushinzwe ibijyanye n’inkingo mu Rwanda, yavuze ko uko abantu bakingirwa ari benshi ariko bizajyenda bica icyorezo cya Covid-19 intege bityo ikazasigara imeze nk’ibicurane bisanzwe.
Mu kiganiro na RBA yagize ati” Nabaha nk’urugero nka Gripe hari igihe cyijya kigera ugasanga abantu benshi bayirwaye ariko ugasanga nta bantu bajya mu bitaro kubera yo, ni icyo kigereranyo natanga. N’izi nkingo rero uko abantu benshi bagenda bazifata bizagera aho abantu bage bandura ariko bimere nka Gripe.”
Dr Rosette akomeza avuga ko n’ubwo abantu bazajya bayandura bakagaragaza ibimenyetso, bitazajya biba bikanganye ngo hazemo ibyo kubura umwuka, kuremba n’ibindi.
Kujyeza ubu u Rwanda rutangaza ko rwamaze kubona inkingo byibuza zakingira 70% by’abatuye igihugu, aho rwatangiye no gutanga urukingo rushimangira ku bari barujuje inkingo ebyiri z’ambere. Gusa haracyari imbogamizi z’uko hari bamwe batarikingiza urukingo na rumwe akenshi bagendeye ku myemerere bamwe bakura mu bihugu birimo Israel, Nyamara Israel yo ubu yaratangiye gutanga urukingo rwa kane.