Uko gutsindwa kwa Police FC byakuye Darko Novic ku mugati

Umutoza w’umunya-Serbia, Darko Novic, watozaga APR FC kuva mu ntabgiriro z’umwaka w’imikino 2024-2025 yirukanwe n’ikipe ya APR FC nyuma y’uko ikipe ya Police FC itsinzwe na Rayon Sports 1-0 mu mukino wa champiyona bikaba byatumye amahirwe yo kwegukana igikombe cya champiyona kuri iyi kipe y’ingabo z’igihugu ayoyoka.

Icyakora mu mikino ya shampiyona iyi kipe y’ingabo z’igihugu imaze iminsi yitwara neza kuko iheruka gutsinda Amagaju FC ibitego 3-1 gusa intangiriro z’uyu mutoza ntago zari nziza kuko ku ikubitiro yasezerewe mu cyiciro cya kabiri cya CAF Champions League na Pyramids FC ku giteranyo cy’ibitego 4-2. Imwe mu mikino itatu yari isigaye kugirango shampiyona irangire harimo umukino APR FC izakina na Muhanzi United.

Nubwo yagejeje ikipe ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup, ntiyabashije kwegukana igikombe, kandi abakunzi b’ikipe bakomeje kugaragaza kutishimira imitoreze y’uyu munya Serbia. Ibi byatumye ubuyobozi bufata icyemezo cyo kumusezerera, nubwo yari afite amasezerano y’imyaka itatu.

Nyuma y’iyirukanwa rye, ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bugiye gushaka umutoza mushya ushobora kuzamura urwego rw’ikipe, cyane cyane mu mikino mpuzamahanga. Abafana b’ikipe bategereje kureba impinduka zizakorwa mu rwego rwo kongera imbaraga no kugarura icyizere mu mikino iri imbere.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *