Site icon Impano.rw

Uko umugore umwe yarokoye White House ibitero by’abiyahuzi muri 2001

 Alice Hoagland, ni  umubyeyi ufatwa nk’uwatabaye Whitehouse hamwe n’inzu ikorerwamo n’inteko ishinga amategeko ya America, Capitol, kuko binyuze mu nama yahaye umuhungu we wari mu ndege yagombaga kugonga imwe muri izo nyubako abari bayirimo batesheje umutwe ibyihebe bityo umugambi wabo ntiwagerwaho.

Uko byagenze.

Mu gitondo cyo kuwa 11 Nzeri 2001 ubwo Alice Hoagland yamenyaga ko America yatewe, yari azi neza ko umuhungu we Mark Bingham, yari mu ndege! Nta kabuza nk’umubyeyi wanakoze mu by’indege ndetse wari ufite uburyo bwo kuba yagira amakuru abona abandi badafite binyuze muri bagenzi be bakoranye, Hoagland yari yatangiye gucyeka ko indege  United Flight 93, umuhungu we arimo nayo  yashimuswe.

Yahise ahamagara umuhungu we ati: “Mark, uyu ni nyoko. Amakuru ni uko yashimuswe n’abaterabwoba. Barateganya gukoresha iyo ndege mu kugonga ahantu hamwe hasi, ndagusaba gukora icyo ushoboye cyose ngo ubabuze, kuko bagamije inabi.

Hoagland ntiyarekeye, ahubwo yarongeye yoherereza umuhungu we ubutumwa bw’ijwi bwuzuyemo ubwoba n’ikiniga Ati: “Hari indege bavuga ko iri kugana i San Francisco, ishobora kuba ari iyo urimo, rero niba ubishoboye egeranya abantu mukore igishoboka cyose muyigenzure. Ndagukunda mukunzi. Amahirwe masa. Bye-bye.”

Ibyo byatumye Umuhungu we Mark, atangira kuganiriza abo bari kumwe, maze mu minota micye abari muri iyo ndege batangira kubangamira ibyihebe, bituma indege igushwa mu murima aho kugonga White-house cg inyubako ya Capitol, nkuko byari byateguwe.

Abari mu ndege nta numwe warokotse.

Mu bantu 2,977 bapfuye – ukuyemo abashimusi 19 – ibitero byo kuwa 11/09 nibyo byiciwemo abantu benshi ku butaka bwa Amerika. Mu mateka ya Amerika kandi nibwo bwa mbere abatabazi benshi bari bapfiriye rimwe. Muri New York gusa 343 bapfuye bari abarwanya umuriro.

Alice Hoagland wavutse Taliki 3 Ukwakira, yitabye Imana taliki 22 Ukuboza 2020, Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yaryamye bugacya yapfuye, ibitandukanye n’ibyari byabanje guhwihwiswa ko yazize Covid 19.

Exit mobile version