Site icon Impano.rw

Umanika agati wicaye wajya kukamanura… Ibya Willy smith bikomeje Kudogera

Rurangiranwa mu gukina sinema i Hollywood Willard Carroll Smith II wamamaye nka Willy Smith, nyuma yo gukubita urushyi umunyarwenya Chris Rock ubu ibihe ntago bimwoheye kuko akomeje gukomanyirizwa uko bwije nuko bukeye.

Ibi byatangiye taliki ya 28 werurwe 2022 ubwo Will Smith yakubitaga urushyi mu ruhame umunyarwenya Chris Rock amusanze ku rubyiniro, nyuma y’uko yari amaze gutebya ku mugore we Jada Pinkett Smith ubwo bari mu muhango wo gutanga ibihembo bya filime byiswe Oscars byatangwaga ku nshuro ya 94.

Willy Smith Akihito urushyi umunyarwenya Chris Rock

Icyo gihe Chris Rock, yavuze ko yiyogoshesheje akamaraho umusatsi, ati “Jada, agiye kujya muri GI Jane 2.”
GI Jane ni filime itarakunzwe cyane yasohotse mu 1997, ivuga ku mugore wagiye mu myitozo ikarishye ya gisirikare. Yakinwe na Demi Moore, iyobowe na Ridley Scott. Akimara kuvuga ibyo Willy Smith yinyabije ku rubyiniro amutsibura urushyi asubira kwiyicarira.

Nyuma yo gukubita uyu munyarwenya akaza no kubisabira imbabazi ntibyamubujije kugenda akomanyirizwa n’ibigo bitandukanye byari bisanzwe bikorana na we aho ku ikubitiro Sony ndetse na Netflix bahise bahagarika imishinga bari bafitanye n’uyu mugabo nyuma yaho Academy of Motion Picture Arts and Sciences itegura ibihembo by Oscars yari yatangaje ko Willy Smith yeguye mu banyamuryango b’iyi company ndetse ko azafatirwa n’ibindi bihano.

Ubu rero iyi company inategura ibi bihembo yatangaje ko atemerewe kwitabira ibi bihembo mugihe cy’imyaka 10 irimbere.


Willy Smith ubwo yakubitaga urushyi Chris Rock nibwo yatwaraga bwambere igihembo cya Oscars

Jada Pinkett Smith usanzwe ari umugore wa Willy Smith wabaye intandaro yo gukubitwa kwa Chris Rock asanganywe indwara ituma atakaza umusatsi ku mutwe izwi nka ‘Alopecia areata’.

Ku wa 28 Werurwe Willy Smith yari yanditse asaba imbabazi Chris Rock.


 

Exit mobile version