Site icon Impano.rw

Umuhanzikazi Josy Katness ati” Stay Home itinze kuvamo ubundi nkarekura fire.

Umuhanzikazi Josy Katness wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka ” Urwo ngukunda, Serious, Imari ndetse n’izindi nyinshi arasaba abafana be gukurikiza ingamba zashyizweho zo gukumira icyorezo cya Covid-19 ubundi nyuma ya gahunda yo kuguma mu rugo akarekura umuriro(indirimbo nshya).

Muri iyi minsi Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus ,  ibikorwa bitandukanye byarahagaze aho ibikorwa by’abahanzi nabyo byakomwe mu nkokora n’icyi cyorezo. Hano mu Rwanda hari amakuru atandukanye yagiye avugwa ko hari abahanzi bazahariye mu ngo zabo, aho bamwe batangiye no gusabirwa inkunga ariko bakabyamaganira kure.

Ubwo Impano.rw yaganiraga na Josy Katness wakoreraga umuziki we mu ntara, ariko akaza kwimurira ibikorwa bye mu mujyi wa Kigali, yavuze ko ibi bihe nawe  bitamworoheye gusa akavuga ko ntacyo abaye kuko byamusanze iwe.

Yagize ati” Urabyumva nkibintu bitateguje byaragoranye guhita tubyakira, gusa kuri jye nta kibazo mfite kuko byabaye ndi iwanjye.”

Katness yakomeje avuga ko  ibi bihe byamutonze cyane kuko areba filimi akaruha, mbese siwe uzabona ibi bihe birangiye abantu bagasubiira mu buzima busanzwe.

Josy Katness ngo Stay home iravamo ashyira hanze indirimbo ebyiri icyarimwe.

Mu butumwa agenera abakunzi be, Josy Katness avuga ko n’ubundi nkuko asanzwe abunyuza ku mbugankoranyambaga ze, akangurira abakunzi be n’abaturarwanda muri rusange gukurikiza ingamba n’amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, akanabasezeranya ko umunsi ingamba zo kuguma mu rugo zarangiye azahita arangiza indirimbo ebyiri afite muri studio kandi zizasohokana n’amashusho yazo.

Katnesss ufite indirimbo ebyiri nshya muri studio avuga ko bakimara kuvuga ko kuva mu ngo byemewe azahita ajya kuzirangiza kandi zikazasohokana na video zazo.

 

 

Exit mobile version