Bahati usanzwe azwi cyane mu bisigo bivuga ku mibereho n’urukundo, amaze iminsi aburiwe irengero kuko amakuru ye yanyuma aheruka ari ayo ku mugoroba wo kuwa 07/02/2021 ubwo yari mu mujyi wa Nyanza.
Rumaga umusizi mugenzi wa Bahati ndetse akaba yabanaga na Bahati yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ku cyumweru tariki 07/02/2021 nimugoroga hari umuntu wari gusangira na Bahati kuri Hotel iri mu mujyi wa Nyanza. Akomeza avuga ko uwo muntu yasangiye na Bahati nyuma akagenda, hanyuma haza abandi babiri nabo barasangira, ariko bigeze nijoro telephone za Bahati zivaho, kujyeza ubu.
Nyuma y’iminsi ibiri nta makuru ya Bahati , Junior Rumaga avuga ko yagiye kubaza i Nyanza kuri ya Hotel, no gushaka abaherukana na we, gusa ngo aba bamubwiye ko batandukanye na we ababwira ko atashye.
Ubusanzwe bimwe mubishobora gutera abantu kuburirwa irengero nyamara batashimuswe harimo ; Ukwimuka kutandikwa kw’abava mu byaro bajya mu mujyi, kwambuka imipaka binyuranyije n’amategeko ukamara igihe mu bindi bihugu, guhunga imyenda (amadeni), ibibazo mu bashakanye, na bamwe mu bajya mu mitwe y’inyeshyamba mu bihugu bituranyi”. Gusa Rumaga yavuze ko nta mpamvu muri izi cyangwa izindi yatuma Bahati aburirwa irengero, ndetse avuga ko ataba yaragiye hanze y’igihugu kuko imipaka igifunze kubera Covid-19.
Murangira B Thierry, umuvugizi wa RIB, yabwiye BBC ko iperereza rigikomeza, ndetse nta byinshi batangaza mu rwego rwo kwirinda kubangamira iperereza”.
Muri Mutarama 2021 mu nama mpuzamahanga ya ‘Universal Periodic Review’ (UPR), Johnston Busingye, Minisitiri w’ubutabera yavuze ko hagati y’ukwezi kwa mbere 2019 n’ukwa cyenda 2020 izo nzego zabwiwe abantu 1,301 babuze ariko ko muri bo 1,124 baje kuboneka, gusa ko 291 n’ubu bataraboneka. Gusa anemeza ko u Rwanda rwavuguruye inzego zo gukurikirana ibyaha bityo bituma n’ababurirwaga irengero bagabanuka.