Bamwe batekereza ko urukundo ari imibereho idasanzwe, bakarushyiriraho amahame na za kirazira, ariko zimwe muri izo kirazira kuzirenga ho mu buryo budakabije bishobora gutuma urukundo rwanyu ruramba. Ni muri urwo rwego twabateguriye urutonde rw’ibintu 4 bifatwa nka kirazira mu rukundo, nyamara biri mu byakabaye birukomeza.
1.Kutandikirana igihe cyose
Abakundana usanga bahorana kuri telefone bandikirana ubutumwa bugufi. Ni byiza bituma mwumva ko buri umwe yitaye kuri mugenzi we ariko nanone bituma buri umwe abura umwanya wo gushyira umutima ku buzima bwe busanzwe ku buryo ashobora kurambirwa vuba. Ntabwo bivuze ko kwandikirana ari bibi, ahubwo bishatse kuvuga ko no kuba habaho guhana akanya hakabamo gukumburana ntacyo bitwaye mu rukundo kuko biri mu bituma umuntu adahararukwa Mugenzi we!
2.Kuvuga ku bakunzi bawe ba mbere
Hari abavuga ko kuganiriza umukunzi wawe muri kumwe ku bakunzi bawe ba mbere ari kirazira, ariko ni byiza ko mu gira igihe cyo kubwizanya ukuri kuko abo bakunzi bawe ba mbere hari uruhare baba baragize kugira ngo ube uwo uriwe, cyangwa se hakaba hari amakosa bakoze cyangwa nawe wakoze buri umwe muri mwe yakwigiraho kugirango urukundo rwanyu rurambe.
3.Kuvuga ku mafaranga
Hari abo uzumva bavuga ko igihe muri mu rukundo mudakwiye kuganira ku bibazo by’amafaranga. Nyamara kjuba mwayaganiraho ntacyo bitwaye, na cyane ko akenshi usanga ubuzima bwa buri munsi muba mubamo ndetse n’ubwo muzabamo muba muzayakenera. Ikibi ni ukuvuga ku mafaranga ugamije kwiyemera ku munzi wawe.
4. Gufata umwanya utari kumwe n’umukunzi wawe
Kuba mu rukundo ntabwo bisobanuye ko mugomba kuba muri kumwe igihe cyose. Ni byiza ko ufata igihe ukishimana n’abasore bagenzi bawe, cyangwa abakobwa bagenzi bawe. Nibyo muri abantu babiri ntabwo mugomba kuba kumwe amasaha 24 iminsi 7.