Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje uyu munsi ko abantu batakaje akazi kubera virusi ya Corona bamaze kurenga miliyoni 30. Abahanga mu by’ubukungu bemeza ko ikibazo cy’ubushomeri gitangiye kurenga icyo mu myaka ya za 1930 mu gihe bise “the Great Depression” mu Cyongereza cyangwa “la Grande Depression” mu Gifaransa.
Virusi ya Corona imaze guhitana abantu barenga ibihumbi 227 ku isi, barimo abarenga 61 muri Leta zunze ubumwe z’Amerika iza ku isonga kurusha ibindi bihugu.
Igerageza ry’umuti wa virusi ya Corona witwa remdesivir ririmo riyobowe na guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika riratanga icyizere, nk’uko Dr. Anthony Fauci, yabitangaje.
Dr. Fauci ni umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya indwara zandura muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Yasobanuye ko yavuganye na mugenzi we ushinzwe ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, amubwira ko remdesivir ishobora guhabwa umugisha vuba kugirango itangire kuramira abantu byihuse.
Naho ku birebana n’urukingo, Dr. Fauci yatangaje ko ari mu itsinda rya perezidanse y’Amerika, Maison Blanche, ririmo ryiga niba rwaboneka. Yavuze ko hari urwo barimo bagerageza ku rwego rwa mbere. Nibarangiza, bazarugerageza ku rwego rwa kabiri ruzemeza niba urukingo rukora koko kandi niba nta zindi ngorane rwatera umubiri.
Dr. Fauci, ati: “Byose bigenze neza uko tubyifuza, urukingo rwa virusi ya Corona rushobora kuboneka mu kwezi kwa mbere gutaha.
VOA