Site icon Impano.rw

UTB ishami rya Ruhango yaje korohereza abatuye mu Majyepfo

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’Ibyamahoteri, Ubucyerarugendo, Ubucuruzi n’Ikoranabuhanga UTB, buvuga ko ishami ry’iyi kaminuza ryo mu Ruhango ryaje korohereza abatuye Intara y’amajyepfo, kuko kujya i Kigali cyangwa i Rubavu hari benshi byagoraga.

Asobanurira abanyamakuru impamvu bahisemo kuzana ishami rya UTB mu ntara y’Amajyepfo by’umwihariko mu karere ka Ruhango, MUKARUBEGA Zulfat, washinze Kaminuza ya UTB, yavuze ko babikoze mu rwego rwo korohereza abatuye intara y’Amajyepfo.

Ati” Nkuko babibabwiye ukurikije ubukungu bw’igihugu uko bumeze, abana kugira ngo baze kwiga i Kigali banacumbika, yewe cyangwa se baze i Rubavu, ni ibintu bigoye.”

MUKARUBEGA Zulfat, yanavuze ko mu byo iyi kaminuza izibandaho, harimo guha amahugurwa abagore ajyanye n’imibanire mu miryango, ndetse bakanabahugura mu bijyanye n’imitekere igezweho. Si ibyo gusa kuko urubyiruko rwo mu Ruhango ruzajya runahabwa amahugurwa atandukanye arufasha kwiteza imbere ndetse runigishwe ibijyanye n’uburere mboneragihugu.

Iyi kaminuza itanga amasomo y’ikiciro cya 2 cya Kaminuza mu by’amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi. Inafite kandi amasomo y’igihe gito (short courses) amara amezi 3, 6 n’amezi 9, arimo :  Food and Beverages Operations, Front office and Housekeeping Services n’andi atandukanye.

Ukeneye ibindi bisobanuro, wabariza kuri telephone 0788320688; 0788320575 cyangwa ugasura urubuga www.utb.ac.rw .

Exit mobile version