Tariki ya 29 Mata ni umunsi wi 119 w’umwaka ugendeye kuri ndangaminsi ya Gregoire, bivuze ko habura iminsi 246 ngo umwaka urangire. Uyu munsi twabateguriye byinshi mubyawuranze mu mateka.
Mu1770, ku itariki nk’iyi nibwo igihugu cya Australia cyavumbuweho
Ku itariki nk’iyi kandi muri 2007, muri Iran nibwo ubuyobozi bwaho bwatangiye kubuza abaturage bayo kwigana imibereho y’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, kugirango bagume ku muco w’igihugu cyabo. Muri uyu mwaka, abapolice batangiye kujya bajya mu mihanda bagafunga abarenze kuri ayo mategeko, kandi bakanabuza abogosha mu ma saloon, kogosha inyogosho zo muri ibyo bihugu by’uburengerazuba.
Mu2010, ku itariki nk’iyi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bavanyeho itegeko ryabuzaga abari n’abategarugori kuba baba abasirikare’ bigisirikare kirwanira mu mazi . Kuri uyu munsi nibwo minisiteri ifite umutekano mu nshingano zayo, yatangaje ko kuva ubwo uwari we wese yemerewe kuba yajya mu gisirikare kirwanira mu mazi, hatitawe ku gitsina, dore ko mbere hemerwaga gusa abagabo. Kuva uwo munsi kugeza ubu abagore n’abagabo bose bemererwa kwinjira muri icyo gisirikare kimwe. Ubu muri America 15% byabasirikare barwanira mu mazi ni abagore.
Itariki nk’iyi kandi mu mwaka wa 2011 nibwo igikomangoma cy’ubwongereza, Prince William yakoze ubukwe, abukorana na Kate Middleton mu bwongereza. Ubu ni ubukwe bwitabiriwe n’imbaga nyamwinshi, aho abarenga ibihumbi bibiri bari bahari nk’abatumirwa, naho abandi barenga ibihumbi 500 bari baje kubureba gusa.
Kuri iyi tariki kandi mu mwaka wa 2014, Nibwo president wa Kenya yemeje itegeko ryemerera abagabo gutunga abagore barenze umwe. Kuri uyu munsi president wariho icyo gihe, Uhuru Kenyatta, yashyize mu mategeko yigihugu cye, ko byemewe kuba umugabo yarongora abagore barenze umwe byemewe namategeko. Anavuga ko kandi mugihe umugabo yaba yifuza kuzana umugore wa kabiri, atari ngombwa ko abiherwa uburenganzira n’umugore we wa mbere.
Muri 2015, tariki 29 Mata nibwo bwa mbere mu mateka y’isi hari habaye umukino utagira umufana n’umwe. Uwo wari umukino wa baseball wabereye muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uhuza Baltimore Orioles na Chicago White sox, nta mufana n’umwe waje kubera ibibazo by’imyigaragambyo byari biri muri Maryland.
Kuri iyi tariki kandi hari na bimwe mubyamamare byavutse,
Aha twavuga nka Adam Smith, uyu ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukina mu gihugu cy’ubwongereza mu ikipe ya AFC Bournemouth. Yavutse tariki 29 Mata muwi 1991.
David Lee, uyu nawe ni umukinnyi wakanyujijeho mu mukino w’intoki wa basketball aho yahagaritse gukina uyu mukino muri 2007, yakinnye mu makipe atandukanye nka Golden states warriors, Boston Celtics nandi. Uyu mukinnyi nawe akaba yaravutse ku itariki nkiyi mu 1983.
Kuri uyu munsi kandi hari bamwe mu byamamare bapfuyeho, twavuga nkumu economist wumunyamerika Fister Irving, wapfuye kuriiyi tariki mu 1867. Ni umwe mu bahimbye amwe mu ma theory n’ubu akigenderwaho muri economy.
Kuri iyi tariki kandi hari ibihugu bimwe na bimwe biwizihizaho iminsi ikomeye; nko mubuyapani niho batangira Golden week, maze uyu munsi bakawita bita Shõwa day
Uyu kandi ni umunsi mpuzamahanga wo kubyina, nkuko washyizweho na UNESCO.