Site icon Impano.rw

UYU MUNSI MU MATEKA: Tariki ya 28 Mata umunsi Sadam Hussein yavutseho.

Tariki ya 28 Mata ni umunsi wi 118 w’umwaka ugendeye ku ndangaminsi ya Gregoire, bivuze ko habura iminsi 247 ngo umwaka urangire. Uyu munsi twabateguriye byinshi mu byaranze uyu munsi mu mateka.

Muwi 1917, nibwo umupadiri w’umufaransa uzwi cyane Louis de Montfort yapfuye. Akaba yaranagizwe umutagatifu na kiliziya.

Muwi 1926, nibwo bwa mbere mu mateka y’Uburayi hari habaruwe abashomeri benshi kurusha ikindi gihe cyose cyigeze kibaho mu Burayi bwose. Kuri iyi tariki mu mu Burayi habarurwaga abarenga miliyoni 5 badafite akazi kubera ibibazo by’ubukungu mu bihugu n’imisoro myinshi. Muri aba abarenga miyoni 1 babarizwaga mu Bwongereza naho abasaga miliyoni 2 bari mu budage.

Muwi 1945, ku itariki nk’iyi nibwo umunyagitugu w’umutariyani Benito Mussolini yiciweho, yicanwa numugore we Clara Petacci.

Muwi 1969, Kuri iyi tariki kandi nibwo uwari Perezida w’Ubufaransa muricyo gihe, Charles de Gaulle, yeguye akava ku buyobozi bw’icyo gihugu yari amazeho imyaka 11.

Kuri iyi tariki kandi hari na bimwe mubyamamare byawuvutseho.

Aha twavuga nka James Monroe, Uyu niwe wabaye perezida wa gatanu wa Amerika, akaba yaravutse kuri iyi tariki muwi 1785.

Twavuga kandi Alistair MacLean. Uyu nawe yavutse kuri iyi tariki muwi 1922 akaba yari umwanditsi w’ibitabo na filime, yanditse filime nyinshi zakunzwe mugihe cye.

Kuri iyi tariki kandi muwi 1937 nibwo perezida wa 5 wa Iraq yavutseho. Uwo ntawundi ni General Saddam Hussein.

SADAM Hussein

Iri zina benshi iyo baryumvise rigira icyo ribibutsa, Uyu mugabo ubundi amazina ye yose ni Saddam Hussein Abd al-Majid al-Tikriti , yavukiye muri Iraq ahitwa Al-Awja ku itariki nkiyi muwi 1937. Uyu yabaye perezida wa Iraq kuva tariki ya 16 Nyakanga 1979 kugeza tariki ya 3 Mata 2003. Ubutegetsi bwe bwaranzwe n’intambara nyinshi zari zibasiye iki gihugu gusa iyaruse izindi n’intambara ya Iran na Iraq n’ubu igitutumba.

Yabaye umugabo utarigeze acana uwaka na ba gashakabuhake, ndetse afatwa nk’umwe mu banzi bakomeye America yagize n’ubwo bigeze ubushuti muri za 80. Yafashwee nk’umunyagitugu ukomeye kubwo kwica benshi mubataragendera mu murongo we.

Uyu akaba yarabaye umwanzi ukomeye wa Leta zunze ubumwe za Amerika ari nazo zakoresheje inkundura yo kumukura kubutegetsi muwi 2003 nyuma y’ikinyoma karahabutaka cyabeshywe isi ko Iraq ifite intwaro kirimbuzi.. Yakomeje guhigwa ndetse aza no gufatwa yicwa tariki ya 30 Ukuboza 2006 amanitswe na Leta ya Amerika.

Kuri iyi tariki kandi hari ibihugu bimwe na bimwe biwizihizaho iminsi ikomeye; nko muri Barbados ni umunsi w’intwari, mu Buhinde ni umunsi wabavoka (Lawyers’ day) naho mu Buyapani ho bizihiza umunsi w’ubusugire bw’igihugu cyabo. Uyu munsi kandi hizihizwaho umunsi mpuzamahanga wo kubaho neza kw’abakozi mu mirimo yabo.

Exit mobile version