Abafana ba Rayon bari bishyuwe ngo beguze Sadate, barayariye none bahisemo kumushyigikira!!

Amakuru agera ku kinyamakuru Impano aremeza ko Komite ngenzuzi y’ihuriro ya za Fan clubs z’ikipe ya Rayon Sports FC,  yasabye ubuyobozi bw’ikipe gushaka igisubizo kugira ngo hegeranywe imbaraga z’abakunzi b’iyi kipe. Ndetse bakanashyigikira ubuyobozi buriho.

Mu bisa n’imigani mu bitabo abenshi twita ibyahumetswe n’Imana niho hagaragaramo inkuru zigaragaramo aho abantu runaka bishyiraga hamwe ngo bagire uwo barwanya ariko bidateye kabiri Imana ikaza gukoresha ba bantu bamurwanyaga mu kumushyigikira ndetse no kuzuza nshingano ze. Ibi rero ni nabyo biri kuba kuri Sadate na Rayon Sport aho kugeza ubu abafana bari barimo gukoreshwa ngo bamweguze baje kwisubiraho bagasanga bakwiye kumushyigikira.

Amakuru yizewe yemeza ko hari indonke runaka bamwe mu bafana bemerewe n’abantu batatangajwe amazina ngo bakunde bagaragaze ko badashyigikiye Munyakazi Sadate na Komite ye ariko fan clubs zimwe zikaba zarahise zitandukanya nuwo mugambi zikavuga ko zidashobora guhemuka ngo zeguze ubuyobozi  kandi nyamara ntacyo babunenga, ahubwo bamwe bari kubikora kuko hari ibyo bemerewe ndetse bamwe bamaze no kubihabwa.

ku wa gatandatu tariki ya 13/06/2020,  habaye inama  yari igamije gushaka umuti urambye muri Rayon Sports FC, Aho intego nyamukuru yari iyo gushakira hamwe  ibisubizo byo kongera guhuza abakunzi b’iyi kipe, ndetse no kugarura ibyishimo mu bafana.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, hafashwe imyanzuro irimo gusaba komite nyobozi y’ikipe ya Rayon Sports FC, kongera gukurikiranira ibi bibazo byose, ndetse mu buryo bwimbitse kugira ngo hongere hagaruke umwuka mwiza mu bakunzi b’iyi kipe bakomeje gutatanya imbaraga, bityo ikipe ikabihomberamo.

Imyanzuro y’inama ya Komite ngenzuzi.

 

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?