Iri tangazo rikomeza rivuga ko Abagabye icyo gitero baturutse hakurya y’umupaka, rikanemeza ko Polisi y’u Rwanda yatabaye bikimara kuba, Abakomerekejwe bakajyanwa Kwa Muganga.
Ibitero by’inyeshyamba za FLN biheruka kumenyekana byiciwemo Abantu bikanatwikirwamo imodoka zitwara Abagenzi ni ibyabereye mu ishyamba rya Nyungwe tariki 15 Ukuboza 2018, ubwo abagize uyu mutwe batwikaga imodoka zanyuraga muri iryo shyamba ari nako barasa ababaga bazirimo, bikaba biri no mu byaha byahamijwe Abari bagize uyu mutwe barimo na Paul Rusesabagina baburanishirijwe mu Rwanda.
Iki gitero cya FLN kigabwe mu gihe habura Umunsi umwe gusa ngo u Rwanda rwakire inama Mpuzamahanga y’Abakuru b’Ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, bihuriye mu muryango CommonWealth izwi nka CHOGM.