Abakekwaho kuba mu mutwe wa FLN bongeye kugaba igitero mu Rwanda bica Abantu 2.

Mu itangazo ryasohowe na Polisi y’igihugu y’u Rwanda, riravuga ko ku gicamunsi cyo kuwa 18 Kamena 2022 Abakekwaho kuba abo mu mutwe wa FLN bagabye igitero ku modoka yerekezaga mu karere ka Rusizi, ubwo yari igeze mu murenge wa Kitabi  wo mu karere ka Nyamagabe bakica Shoferi n’umugenzi umwe ndetse bakanakomeretsa abandi bantu batandatu.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Abagabye icyo gitero baturutse hakurya y’umupaka, rikanemeza ko Polisi y’u Rwanda yatabaye bikimara kuba, Abakomerekejwe bakajyanwa Kwa Muganga.

Ibitero by’inyeshyamba za FLN biheruka kumenyekana byiciwemo Abantu bikanatwikirwamo imodoka zitwara Abagenzi ni ibyabereye mu ishyamba rya Nyungwe tariki 15 Ukuboza 2018, ubwo abagize uyu mutwe batwikaga imodoka zanyuraga muri iryo shyamba ari nako barasa ababaga bazirimo, bikaba biri no mu byaha byahamijwe Abari bagize uyu mutwe barimo na Paul Rusesabagina baburanishirijwe mu Rwanda.

Iki gitero cya FLN kigabwe mu gihe habura Umunsi umwe gusa ngo u Rwanda rwakire inama Mpuzamahanga y’Abakuru b’Ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, bihuriye mu muryango CommonWealth izwi nka CHOGM.

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda rigenewe Abanyamakuru

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?