Abiga mu yisumbuye beretswe amahirwe ya CHOGM u Rwanda rugiye kwakira

Urubyiruko rw’abanyeshuri rusaga 100 rwagaragarijwe amahirwe ari mu nama izahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM) igiye kubera Kigali.

Inama izahuza ibihugu 54 binyamuryango bya Commonwealth iteganyijwe muri Kamena uyu mwaka, aho izitabirwa n’abasaga ibihumbi bitanu.

Ubwo hasozwaga ibiganiro mpaka byahuje abanyeshuri bahagarariye abandi bo mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu, Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yabagaragarije ko hari amahirwe ahari ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Dr Uwamariya yagarutse cyane ku ikoranabuhanga mu rubyiruko, agaragaza ko ari amahirwe akomeye kugira urubyiruko rw’abanyeshuri bakiri bato bazi akamaro k’umuryango wa Commonwealth.

Ati “Turishimira ibikorwa byo kumenyekanisha Commonwealth mu rubyiruko rw’u Rwanda. Uyu mwanya ni amahirwe ku bakiri bato yo kumva neza Commonwealth icyo ari cyo no gusangira ibitekerezo ku nyungu yayo muri sosiyete.”

Iyi gahunda yo gutegura ibiganiro mpaka yari igamije kongera ubumenyi bw’urubyiruko ku muryango wa CHOGM ari nacyo Minisitiri Uwamariya yashingiyeho agaragaza ko bizatanga umusaruro ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Ati “Ni ingenzi cyane guha umwanya urubyiruko mu gusobanura inyungu za Commonwealth mu rubyiruko rw’u Rwanda by’umwihariko abiga mu mashuri yisumbuye binyuze mu gutanga urubuga ku banyeshuri, rwo kugaragaza ibitekerezo byabo, kuzamura ubumenyi bwo kuvuga n’ubwo gukemura ibibazo.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Mukeka Clementine, yavuze ko ari amahirwe akomeye ku rubyiruko kuba rugiye rwatangiye kuganira ku muryango wa Commonwealth cyane ko ari bo mizero y’ahazaza hawo.

Yavuze kandi ko hari amahirwe atandukanye agenerwa abanyeshuri bo mu bihugu b’inyamuryango bya Commonwealth kandi hazigwa uburyo ayo mahirwe yazagera kuri buri wese mu buryo bungana.

Mushambokazi Sandra watanze ikiganiro cyagarutse ku kamaro k’ikoranabuhanga, yavuze ko hakenewe gusenyera umugozi umwe mu kugera ku iterambare ryifuzwa n’amahanga mu kurushaho guhangana n’ingaruka zatejwe n’icyorezo cy Covid-19 aho ubukungu bw’Isi bwadindiye.

Yagaragaje ko hakigarara ibibazo bitandukanye bibangamiye abaturage birimo gukoresha imbaraga ibihugu by’ibihangange bifite mu nyungu za bamwe, gukoresha nabi umutungo kamere n’ibindi bishobora kugira ingaruka ku kiremwa muntu.

Aba banyeshuri bavuze ko kugira ibiganiro mpaka ku miterere n’imigendekere y’inama ya CHOGM byabahaye ishusho n’ubumenyi bwisumbuyeho nkuko byasobanuwe na Ruzindana Manzi Joel Benjamin.

Ati “Icya mbere ni uko bakwiye kumenya ko natwe urubyiruko twitaye cyane kuri CHOGM, uyu munsi icyo byadufashije ni ukumenya uko iyi nama ikorwa, rimwe na rimwe tuba twumva ko ari abayobozi bari mu cyumba cy’inama runaka ariko ntitumenye uko bigenda. Uyu munsi twabonye uburyo bahangana no gushaka igisubizo ku kibazo runaka cyugarije Isi n’uburyo bafata imyanzuro.”

Niyizigihe Farida wiga muri GS Kimironko 2 mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, yavuze ko kwitabira aya marushanwa byamwongereye icyizere cyo kubona ko nk’urubyiruko bakwiye gutanga umusanzu wabo muri iyi nama itegerejwe.

Iyi nama izitabirwa n’abarenga 5000 baturutse mu bihugu 54 bigize uyu muryango, barimo Igikomangoma Charles cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza kizahagararira Umwamikazi Elisabeth II.

Commonwealth ni umuryango uhuriyemo ibihugu 54 bikoresha ururimi rw’Icyongereza bituwe n’abaturage bose hamwe bagera kuri miliyari 2.6. Urubyiruko rusaga 60 %.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *