Mukatamasi Sara yaguye cyobo cya metro 15 cyacukuwe n’umuturanyi we nk’ubwiherero. Byabereye mu Mudugudu wa Kamasora, Akagari ka Rwegero, Umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 11 Gicurasi 2022.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano Niyitegeka JĂ©rĂ´me yavuze ko iyi mpanuka yabaye ubwo Mukatamasi yari yagiye gusura umuturanyi we.
Yagize Ati “Byabaye saa tanu n’igice, uwo mukecuru yaguye mu cyobo cya metero 15 cy’umuturanyi we yari agiye gusura. Ni icyobo kizakoreshwa nk’umusarani cyari kitaruzura”.
Abaturage batabaye bwangu bakuramo uyu mukecuru agihumeka, bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Nyamasheke ari naho yaje kugwa.
Gitifu Niyitegeka, avuga ko impanuka nk’iyi ari ubwa mbere ibaye y’umuntu uguye mu cyobo cy’umusarane, ngo iyo baheruka ni iy’umwana waguye mu cyobo gifata amazi.
Ati “Ubutumwa twahaye abaturage ni uko igihe bacukuye ibyobo nk’ibyo bishobora kuba byateza impanuka, bakwiye kubipfundikira ku buryo bitateza impanuka”.
Leave a Reply