Muhanga: Abaislam bibukijwe ko kwibombarika no gukora ibikorwa byiza bidakorwa mu gisibo gusa

Mu isengesho ry’ilayidi risoza igisibo cy’Ukwezi gutagatifu  Ramadhan ryabereye muri Stade ya Muhanga, Abaislam bibukijwe ko ibikorwa byiza no kwibombarika bagiraga mu gisibo bagomba kubikomeza no mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mu nyigisho zatanzwe n’umuyobozi w’Abaislam mu karere ka Muhanga Cheikh Kajeguhakwa Ismail, yibukije Abaislam ko kugira ngo umenye ko igisibo cyawe cyakiriwe ndetse cyanakugiriye akamaro, ari uko ibikorwa byiza wakoraga mu gisibo ubikomeza na nyuma y’igisibo.

Yagize ati ” naho igihe waba usubiye mu bikorwa bibi wahozemo mbere y’igisibo(niba warabikoraga) uhita ubarwa nk’uwabangikanyije Imana kuko icyo gihe ibyo wakoraga mu gisibo waba warabikoraga kubera ukwezi kandi ibyo bibarwa nk’ibangikanya, kuko Ramadhan ni ukwezi(ikiremwa) kandi dutegetswe gukora no gusenga kubera Allah.”

Abaislam b’Imuhanga kandi banibukijwe kwitandukanya n’abiyitirira idini ya Islam bagakora ibikorwa by’iterabwoba, aho bibukijwe ko Islam idashyigikira ibikorwa bitwara ubuzima bw’Abantu, banibutswa ko ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’abakurikiye inyungu ku giti cyabo bakabyitirira idini ya Islam.

Igisibo cy’Ukwezi gutagatifu Ramadhan ni imwe mu nkingi 5 zubakiyeho Ubuislam aho Umuislam ategekwa guhamya ko Ntayindi Mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse Allah ndetse akanahamya ko Muhammad ari intumwa y’Imana, gusali 5 ku munsi, gutanga amaturo, gusiba igisibo cy’Ukwezi Ramadhan ndetse no gukora umutambagiro ku ngoro ntagatifu Imaka.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?