Igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhani kizatangira kuwa 4

Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda Muslim Community  (RMC) wamaze gutangariza abayisilamu ko ” Igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhani Kizatangira kuwa 4 taliki 23 Werurwe 2023. ”

Nkuko bigaraga mu itangazo Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda Rwanda Muslim Community  (RMC) wasohoye wagize uti ” ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda RMC bunejejwe no kumenyesha Abanyarwanda muri rusange ko igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhani kizatangira taliki 23 /03/2023.”

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda bwakomeje bwifuriza abayisilamu kuzagira igisibo cyiza.

Igisibo cy’ukwezi gutagatifu Ramadhani ni imwe mu nkingi 5 zubakiyeho Ubuyisilamu, aho Umuyisilamu ategekwa guhamya ko ntayindi Mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse Allah, ndetse akanahamya ko Muhammad ari intumwa y’Imana, gusali 5 ku munsi, gutanga amaturo, gusiba igisibo cy’ukwezi gutagatifu Ramadhan ndetse no gukora umutambagiro ku ngoro ntagatifu Imaka.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?