Nyanza: Abantu 10 barembeye mu bitaro nyuma yo kunywa ikigage n’inzoga mu bukwe

Abantu bagera ku 10 bo mu Karere ka Nyanza barembeye mu bitaro nyuma yo kunywa ikigage n’izindi nzoga bikekwa ko zitujuje ubuziranenge, mu bukwe bwabereye mu Murenge wa Nyagisozi.

Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ku wa 1 Nzeri 2026, avuga ko aba baturage bari bitabiriye ubukwe ku wa 31 Kanama 2026, aho bari bavuye mu Murenge wa Mukingo bajya gutaha ubukwe bwabereye mu Murenge wa Nyagisozi.

Mu birori, banyweye ikigage ndetse n’izindi nzoga, nyuma bamwe muri bo batangira kugira ibibazo by’ubuzima bituma bajyanwa mu bitaro kugira ngo bavurwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayitesi Nadine, yavuze ko ubuyobozi bwamenye ko hari abitabiriye ubwo bukwe barembeye mu bitaro, bityo hatangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye ikibazo.

Ati: “Abagize ikibazo ni bacye mu bari babutashye. Ubu barimo gukurikiranwa n’abaganga, mu gihe natwe hamwe n’inzego z’umutekano tukirimo gukurikirana icyabaye,ni mu mirenge ibiri kuko bari bavuye mu Murenge wa Mukingo bataha ubukwe muri Nyagisozi, bombi barimo rero.”

Uyu muyobozi yavuze ko iperereza ryahise ritangira, cyane ko uwari wakoze izi nzoga yari afite icyangombwa kimwemerera gutegura izakoreshejwe muri ibyo birori.

Yasobanuye ko hakomeje gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari izindi nzoga cyangwa ibindi byongewe mu byo kunywa byaba byaragize uruhare mu gutera aba baturage uburwayi.

Kayitesi yasabye abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, yaba izikoreshwa mu birori cyangwa izinyobwa mu ngo, kuko zishobora kugira ingaruka ku buzima.

Ati: “Icyambere ni ukwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge, yaba ari ukuzikoresha mu birori ndetse no kuzikoresha mu ngo zabo, kuko ingaruka zigera ku baturage bose. Bakwiye kubyirinda rwose, ariko abagizweho ingaruka natwe turakomeza kubaba hafi.”

Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje kurwanya ibinyobwa bitemewe cyangwa bitujuje ubuziranenge, nyuma y’uko byagaragaye ko bishobora guteza ibibazo by’ubuzima ku babinywa.

Amabwiriza asaba abategura ibirori kubimenyesha inzego z’ibanze, kugira ngo hakorwe igenzura ry’ibinyobwa n’ibindi bikoresho bizakoreshwa, ndetse uwateguye ibirori agahabwa ibyangombwa bibimwemerera.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko uwari wakoze ibinyobwa byakoreshejwe muri ubu bukwe yari yarahawe icyangombwa cyo kuzenga, ariko bikekwa ko yarenze ku byari byemewe, ari na byo byatumye atabwa muri yombi mu gihe iperereza rikomeje.

Kugeza ubu, aba bantu 10 barimo kwitabwaho n’abaganga, mu gihe inzego bireba zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye ikibazo cy’ubuzima bagize nyuma yo kunywa ibyo binyobwa.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *