Injuga z’umupolisi zarokoye umusore

Officer Antonio Richardson, usanzwe akorera akazi ke muri Jacksonville muri Leta ya Florida, yamaze iminota irenga 40 yigisha umusore wari ugiye kwiyahura, birangira ahinduye imitekerereze.

Amashusho ya Camera uwo mupolisi yari yambaye, amugaragaza, arimo kwinginga umusore wari ugiye gusimbuka ku kiraro cyizwi nka Dames Point Bridge cyiri Jacksonville gifite uburebure bwa metero 53 uva hejuru ku kiraro ujya hasi mu mazi.

Ikiganiro hagati ya Officer Antonio Richardson ndetse n’uyu musore bivugwa ko cyamaze iminota ijyera kuri 40, iminota yaje gutanga umusaruro ubuzima bw’uwo musore bugatabarwa.

Officer Richardson yumvikana agira ati” Uri kubabara ndabyumva, ariko nuramuka usimbutse, ubwo buribwe wari ufite burahita bw’imukira mu mitima y’abandi benshi. Nyumva, ibi bihe bitakoroheye wabinyuramo, mpa amahirwe byibuze tubiganiraho akanya gato. Wanyemerera tugasengera hamwe? Ndabizi wemera imbaraga z’isengesho, byibuze nyemerera tubanze dusenge, (Ayo magambo yose yayamubwiraga amuhereza akaboko). Hari ikibazo ndamutse mfashe ikiganza cyawe nkagusengera? Wibishidikanyaho wanjye, mfata ikiganza, fata gutya, Reba iki kiganza, gifate, fata ikiganza cyange, nshaka ko dusenga, ufite uburibwe ndabyumva, ariko nusimbuka gato, ubwo buribwe burahita bw’imukira mu mitima y’abo ukunda ndetse n’abagukunda. Ubu urababaye, mukanya inshuti zawe zirababara, nazo zibabaze inshuti zazo, Uru ruziga rw’ububabare, rugomba kurangira kandi rurangijwe nawe. Ndakwinginze mfata ikiganza.”

Amaze kumva ayo magambo uwo umusore yahaye ikiganza Richardson, aramukurura (Richardson) ahita amuhobera ati” Urabikoze wanjye, urabikoze, turagukunda. Twambara ibi birango bya gipolisi ku mpamvu zitandukanye, imwe muri izo ni ugutabara ubuzima no kubohoza abo Sekibi yibeshyaga ko yari yamaze kwigarurira. Uramucitse.”

Richardson umaze imyaka irenga 18 akora akazi k’igipolisi muri JacksonVille ariko kandi akaba n’umuvugabutumwa, yavuze ko bageze ku kiraro ari ikipe y’abapolisi batandatu, kandi bose bafatanyije mu kurokora ubuzima bw’uriya musore, uretse gusa ko we yatambutse mbere ajya kuvugana n’uriya musore.

Richardson agira inama buri wese uri mu bihe bitamworoheye.

Yagize ati” Ibihe bitakoroheye waba uri kunyuramo byose, wabisohokamo kandi neza.”

Avuga kandi ko mu gihe cyose amaze mu kazi ke k’igipolisi ibi ari byo bihe bye byiza yagize. Ati” Ibaze kuba umuntu yari agiye gutakaza ubuzima agatabarwa n’amagambo jyewe na bagenzi banjye twamubwiye.’’

Mellisa Camp inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe mu bitaro bya Florida Memorial Hosptal yavuze ko gutegwa amatwi mu bihe bitoroshye bishobora gutabara ubuzima. Ati” Umuntu ugeze mu bihe nka biriya aba acyeneye umuntu umwumva, ndetse wumva ko ari kubabara. Kumwumvisha ko atari wenyine biba ari ingenzi cyane kuri we!”

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS , igaragaza ko buri mwaka abagera ku 720,000 bapfa biyahuye, ibisobanuye ko byibuze hagati y’amasegonda 40 na 45 ku isi buri muntu apfa yiyahuye.

Reba Video

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *