Prince Kid utegura amarushanwa ya Miss Rwanda yatawe muri Yombi akekwaho ihohotera rishingiye ku gitsina

Ishimwe Dieudonné Wamamaye nka Prince Kid uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura amarushanwa ya Miss Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, dukesha iyi nkuru, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, yavuze ko Prince Kid afunze akekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abana bajya muri Miss Rwanda. Ati “Nibyo koko Ishimwe Dieudonne usanzwe ategura Miss Rwanda arafunze”.

Dr Murangira yavuze ko Prince kid akekwaho Icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya mu marushwanwa ya Nyampinga (Miss Rwanda) mu bihe bitandukanye.

Kugeza ubu Prince Kid Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera. Iperereza rikaba ryatangiye kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?