Umushinwa wakubise Abanyarwanda akanababamba yakatiwe imyaka 20

Mu ntangiriro za Nzeri umwaka ushize wa 2021 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye video y’Umushinwa wari arimo gukubita Abanyarwanda akabazirika ku giti ibimeze nko kubabamba, bikaba byaravugwaga ko icyo gihe yabashinjaga kumwiba amabuye y’agaciro.

Ku wa 21 Nzeri 2021 ni bwo Urukiko rw’ibanze rwa Gihango rwategetse ko Shujun Sun na bagenzi be babiri bakurikiranwa bafunze by’agateganyo.
Abaregwa bajuririye icyemezo kibafunga by’agateganyo, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi ruburanisha urubanza maze ku wa 14 Ukwakira 2021 rutegeka ko Shujun Sun akurikiranwa ari hanze, pasiporo ye igafatirwa, akanatanga ingwate ya 10.000.000 Frw.

Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwahanishije Uyu mushinwa Shujun Sun igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kumuhamya icyaha cy’iyicarubozo yakoreye abakozi be abashinja kumwiba amabuye y’agaciro.

Umwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Mata 2022. Wahise ushyirwa mu bikorwa kuko Shujun Sun yahise atabwa muri yombi ajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Rubavu.

Uyu Mushinwa yarezwe muri dosiye imwe na Renzaho Alexis wari Enjeniyeri ushinzwe iby’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro na Nsanzimana Leonidas wari ushinzwe Umutekano mu kigo cya Shujun Sun gikorera mu Turere twa Rutsiro na Nyamasheke. Bagejejwe mu butabera bakurikiranyweho ubufatanyacyaha bw’icyaha cy’iyicarubozo.

Amashusho n’amafoto byafashwe ni byo Ubushinjacyaha bwashingiyeho bumukurikirana n’abakozi be ku cyaha cy’iyicarubozo. Renzaho Alexis na Nsanzimana bo bakaregwa kuba abafatanyacyaha. Umwe yakatiwe I myaka 12 undi agirwa umwere.

Urukiko rwemeje ko Renzaho Alexis yagize uruhare mu byakorewe aba bahohotewe, akaba ari icyitso cya Shujun Sun.

Rwanzuye kandi ko Shujun Sun afatanya na Renzaho kwishyura Niyomukiza Azarias na Ngendahimana Gratien buri wese 2.500.000 Frw y’indishyi z’akababaro k’ibyo bakorewe, 100.000 Frw y’ikurikiranarubanza, 300.000 Frw y’igihembo cya avoka na 20.000 Frw y’ingwate yatanze aregera indishyi; Bihoyiki agahabwa 2.500.000 Frw y’akababaro k’ibyo yakorewe, 100.000 Frw y’ikurikiranarubanza, 300.000 Frw y’igihembo cya avoka na 20.000 Frw.

Shujun Sun na Renzaho Alexis bakatiwe bafite ukwezi kumwe ko kujuririra icyemezo cy’urukiko.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?