Abasirikare 2 bo muri Uganda bakatiwe gupfa, nyuma yo guhamywa kwica Abanyasomaliya.

Abasirikare babiri bakomoka mu gihugu cya Uganda bari mu ngabo zoherejwe mu butumwa bw’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, aho zishinzwe kurinda amahoro muri Somalia (AMISOM), bakatiwe urwo gupfa abandi batatu bakatirwa igifungo cy’imyaka 39, nyuma y’uko bahamijwe ibyaha byo kwica abaturage.

Ibyo bihano babikatiwe n’urukiko rwa gisirikare muri Uganda rwicaye i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia nkuko ministri w’ubutabera w’icyo gihugu Abdulkadir Mohamed Nur yabitangarije ijwi ry’Amerika.

Urukiko rwemeje ko taliki 10 z’ukwezi gushize bari ku irondo ryo kugenzura umuhanda uhuza insisiro za Beldamin na Golweyn aho bamishe urusasu ku baturage bibereye mu mirima mu birometero 120 uvuye mu murwa mukuru Mogadishu nkuko byemejwe n’itangazo ryasohowe na AMISOM.

Ababibonye na bene wabo b’abaturage bishwe bashinje abo basirikare gutwara imirambo y’abo bishe bayishyira mu birombe bya kure mbere yo kuyirituriraho ibirombe bakoresheje urutambi.

VOA

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *