Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram Umuraperi Fireman yateguje album ye ya kane yise ‘Bucyanayandi’.
Fireman yatangaje ko iyi album ye ya kane izajya hanze ku wa 25 Ukwakira 2024 gusa yirinze guhita atangaza byinshi kuri ybirimo, umubare w’indirimbo ziyigize abahanzi bazayigaragaraho n’ibindi.
Yagize Ati “Abakunzi b’umuziki wanjye sinahita mbabwira ibintu byose, uko biri kose bamenye ko mfite album igomba kujya hanze ku wa 25 Ukwakira 2024. Barabizi sinjya mbasondeka rwose.”
Fireman ahamya ko itunganywa ry’iyi album ariryo ryari ryatumye amaze iminsi atagaragara cyane mu muziki.
Ati “Gutunganya album bisaba akazi kenshi, ntabwo ari ibintu ubyuka mu gitondo ngo uyikore irangire. Abantu bajye batwumva n’iyo tudasohora indirimbo si uko tuba tutabyifuza ahubwo ni uko umuntu aba afite ibintu ahugiye mo.”
Album eshatu zabanje ni : Mama Rwanda, Itangishaka na Rap z’Ikinyarwanda’ yari igizwe n’indirimbo nka Mana tabara, Original, Amaburakindi, Bihibindi n’izindi.