AMAKURU MASHYA: APR FC Yatandukanye n’Abakinnyi Bayo Bagera kuri 6

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi bayo batandatu bari bagize umusingi w’iyi kipe mu bihe bishize, mu rwego rwo gutangira urugendo rushya rwo kwiyubaka mbere y’amarushanwa y’umwaka w’imikino wa 2025–2026.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Kamena 2025, riragagaza ko aya mavugurura agamije kongera imbaraga no gutegura neza ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika no mu marushanwa yo mu gihugu.

Abakinnyi batandukanye na APR FC ni aba bakurikira:

1. KWITONDA Alain bakunda kwita Bacca  – Rutahizamu wari umaze igihe kinini muri APR FC, aho yagaragaje ubuhanga bwo gutsinda ibitego by’ingenzi cyane. Bacca yari umwe mu bakinnyi b’inararibonye bafashije APR kwegukana ibikombe byinshi bya shampiyona.

2. Ndayishimiye Dieudonne uzwi nka Nzotanga– Myugariro wakinnye ahagana iburyo, wagaragaje imbaraga n’ubwitange mu mikino myinshi.  yamenyekanye ubwo yakinaga muri AS Muhanga kubera ubushobozi bwo gusubiza inyuma ibitero by’amakipe bahanganye ndetse n’ubuhanga mu gutangiza imipira iva inyuma.

3. Taddeo Luanga– Umugande Ukinira hagati mu kibuga, akaba yari umwe mu bakinnyi b’ingenzi APR yifashishaga mu gufata umupira hagati no kuwusohora. Luanga yagiye yigaragaza cyane mu mikino ya CAF Champions League.

4. Pavelh Ndzila  – Uyu mukinnyi ukina mu izamu yakundwaga n’abafana kubera ubushobozi bwo gukuramo amashoti akomeye ya ba Rutahizamu. Ndzila yari umwe mu bakinnyi bakomeye mu bwugarizi bw’iyi kipe.

5. Victor Mbaoma– Rutahizamu ukomoka mugihugu cya Nigeria akaba ari nawe watsinze ibitego byinshi mumwa w’imikino wa 2024-2025 muri APR FC ndetse no muri shampiyona muri rusange.  Victor Mbaoma yari azwiho gutuza n’ubuhanga bwo gushaka igitego.

6. Nshimirimana Ismael “Pichou”– Uyu mukinnyi wo hagati yaranzwe n’imikinire myiza n’ubuhanga bwo gukinira mu mwanya wa “playmaker”. Nubwo atabonaga umwanya uhagije wo gukina mu mikino ya shampiyona, yakomeje kuba igicumbi cy’itsinda ry’abakinnyi bafite impano.

APR FC Yashimiye Abo Bakinnyi ku Ruhare Bagize. Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bushimira aba bakinnyi uruhare bagize muguhesha iyikipe ibikombe bitatu byose byakiniwe hano mu Rwanda ndetse n’ubwitange bagaragaje mu gihe cyose bari muri iyi kipe. Itangazo ryagize riti:

“Ubuyobozi bwa APR FC burashimira Taddeo Lwanga, Victor Mbaoma, Pavelh Ndzila, Nshimirimana Ismaël, Kwitonda Alain ndetse na Ndayishimiye Dieudonne basoje Amasezerano y’akazi.

Mwarakoze Cyane Ku bihe byiza Twagiranye ndetse Tunabifuriza Amahirwe Masa Mu kiragano Gishya”

Hari amakuru yizewe avuga ko APR FC ishobora gusinyisha abakinnyi baturuka muri Afurika y’i Burasirazuba n’Amajyepfo, cyane cyane abakinira mu makipe akomeye yo muri Uganda, Kenya, Tanzania, ndetse no muri Zambia.

Ibitekerezo by’Abafana: Hagati y’Ikizere n’Impungenge

Abafana ba APR FC bakiriye aya makuru mu buryo butandukanye. Hari ababona ko ari amahirwe mashya yo kubaka ikipe nshya, ariko hari n’abifite impungenge ku kuba ikipe yareka abakinnyi b’inararibonye benshi icyarimwe.

Nsengiyumva Eric, umufana ukomeye wa APR FC yavuze ati: “Ndizera ko ubuyobozi bufite igenamigambi rifatika. Gusa birababaje kubona Nzotanga na Bacca batandukanye n’ikipe, bari abahanga.

APR FC yinjiye mu gihe cy’impinduka, aho yitegura amarushanwa akomeye mu karere no ku rwego rw’igihugu. Gutandukana n’abakinnyi bayo b’inararibonye ni ikimenyetso cy’uko ubuyobozi bushaka guhanga icyerekezo gishya, bushingiye ku guhanga udushya no gushora mubakinnyi bakiri bato.

Ibyo byose bikaba bizagenwa n’ukuntu abazasimbura aba bakinnyi bazitwara mu kibuga – gusa icyo abafana bose bahurizaho ni uko bazakomeza kuba inyuma y’iyi kipe kugeza ku ntsinzi.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *