Bintou Keita uyobora MONUSCO yasuye Goma bwa mbere kuva yagenzurwa na AFC/M23

Umuyobozi w’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) akaba n’intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango muri iki gihugu, Bintou Keita, yasuye umujyi wa Goma ku nshuro ya mbere kuva watangira kugenzurwa n’ihuriro AFC/M23 mu mpera za Mutarama 2025.

MONUSCO yasobanuye ko Keita yagiranye ikiganiro n’abahagarariye AFC/M23 kigamije kumenya uko umutekano uhagaze ndetse n’ingaruka intambara yagize ku baturage, mbere y’uko ageza ijambo ku kanama ka Loni gashinzwe umutekano tariki ya 27 Kamena 2025.
Yasobanuye kandi ko muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu, Bintou aganira n’abahagarariye AFC/M23 ku nshingano z’ibanze z’ingabo ziri muri ubu butumwa bw’amahoro bwa Loni, zirimo kurinda umutekano w’abaturage.

Ubusanzwe AFC/M23 nticana uwaka na Bintou bitewe n’uko yagiye abogamira kenshi ku ruhande rwa Leta ya RDC, ubwo yasobanuraga uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirizwa mu gihe intambara yari ikomeje.
Iri huriro kandi ryamaganye ingabo za MONUSCO ubwo zarekuraga zimwe mu ngabo za RDC zahungiye mu bigo byazo mu mpera za Mutarama, zikajya guhungabanya umutekano mu mujyi wa Goma.

AFC/M23 yasobanuye ko MONUSCO yari yaracumbikiye abasirikare ba RDC bagera ku 2000, ariko ko bagabanyutse, bagera ku 1200 mu buryo butumvikana.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *