Ibi byatangajwe na Hon Muhongayire Christine Visi perezida wa mbere wa Ibuka, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2025 ubwo hibukwaga imiryango y’Abatutsi yishwe ikazima burundu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Ngoma, aho cyabimburiwe no kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rwa Ngoma, nyuma hakurikiraho urugendo rwo kwibuka rwaturutse kuri uru rwibutso rukagera kuri Sitade Cyasemakamba ari naho iki gikorwa cyose cyabereye.
Ibiganiro n’ubuhamya bwahatangiwe, byose byagarukaga kuburyo Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gice cyahoze ari perefegitura ya Kibungo yakoranwe ubukana bukabije, biturutse ku buyobozi bubi bwari buhari bwashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi.
Niyonagira Anathale umuyobozi w’akarere ka Ngoma yavuze ko kuba hari imiryango yiswe ikazima burundu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ari ikimenyetso simusiga ko Jenoside yateguwe.
Ati “Umwanya nk’uyu twibuka Imiryango yazimye ni ikimenyetso ntakuka cyuko Jenoside yakorewe Abatutsi wari umugambi wari ugamije kurimbura burundu Abatutsi, wateguwe unashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi bw’icyo gihe.”
“Umwanya nk’uyu tubibuka tuzirikana inzozi bari bafite, urukundo n’urugwiro byabarangaga.”
Hon Muhongayire Christine Visi perezida wa mbere wa Ibuka yavuze ko Iyi miryango yishwe ikazima burundu izakomeza kwibukwa ari nako hakorwa buri kimwe cyose kitazatuma izima nk’uko Ababishe babitekerezaga.
Ati””Ibuka irateganya kwandika igitabo gikubiyemo amateka y’imiryango yazimye ndetse n’imiryango bakomokagamo. Hazakorwa kandi documentaries zivuga kuri iyi miryango, ndetse harateganywa ko muri buri rwibutso rw’akarere hazashyirwa urukuta ruriho amazina y’abagize imiryango yazimye.”
Minisitiri w’iterambere ry’umuryango Hon Uwimana Consolee wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yavuze ko mu miryango yishwe ikazimira hari harimo Abana, Abagabo n’abagore bityo ko bazakomeza kwibukwa iteka kuko bari bari bafite umugambi mwiza wo kubaka igihugu.
Ati” Iyo twibuka iyi miryango, tuzirikana ko mu bishwe harimo abagabo, abagore, urubyiruko, abana b’ibitambambuga, ibisekeramwanzi, ndetse harimo n’ababujijwe uburenganzira bwo kuvuka.
Bose bishwe nabi, mu mugambi mubi wo kurimbura uwitwa Umututsi, abicanyi bifuza ko hatagira urokoka ngo azashibuke, yongere agire umuryango.”
Imiryango yishwe ikazima muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu gihugu cyose ni 15,593 yari igizwe n’abantu 68,871.
Imiryango yishwe ikazima mu Ntara y’Iburasirazuba ni 2,246 igizwe n’abantu 9,979.
Akarere ka Ngoma kaza ku mwanya wa Kabiri mu Ntara y’Iburasirazuba gafite imiryango 704 yishwe ikazima, igizwe n’abantu 2,915 nyuma y’Akarere ka Bugesera gafite imiryango yishwe ikazima ingana na 732 igizwe n’abantu 3,540.