Benshi tujya dukunda kwibwira ko ubuhanga mu gukora ibintu bitandukanye burangirira ku butaka aha twe dutuye gusa, cyangwa se bukagirwa na twebwe abantu gusa, ariko uyu munsi reka nkwereke ubuhanga bwihishe munsi y’ubutaka, ndavuga mu mazi.
Benshi bayita un poison sniper, kubera igipimo yo ubwayo igira ndetse n’umuvuduko wayo mu guhiga utangaje, gusa ubundi yitwa “Le poisson archer”, ni ifi itangaje kubera imiterere yayo. Iyi ni ifi ibasha kuba yahiga udukoko duto ishaka gufata turi hejuru y’amazi kandi yo iri munsi yayo. Kubera imiterere yayo itangaje ibasha kuvundereza amazi ku muvuduko uhambaye ku kanyamanswa ishaka gufata kari hejuru y’amazi ko katabashije kumenya ibiri kuba.
Iyi fi kugira ngo ibashe gukora ibi byose ifite imiterere itangaje iyibifashamo, kuko ifite amaso yegereye cyane umunwa wayo kandi ikaba ifite uburyo butandukanye nubw’izindi fi zisanzwe bwo kurebamo. Yo yifitemo uturemangingo twinshi cyane tuyifasha mu mirebere yayo no mu kugenga urumuri icyeneye gukoresha. Ibyo rero bikaba biyifasha mu kuba ibasha kureba neza mu buryo bucyeye cyane kuri ako gakoko kaba kibereye hejuru y’amazi irimo. Kuko iba ibasha kukareba neza yo iri mu mazi, ndetse ako gakoko ishaka gufata ko, katanamenya ko iri munsi yayo mazi.
Mu gihe rero irimo ishaka kamwe muri utwo dusimba, ibanza kwinjiza amazi ahagije mu gice cyayo cyegereye umunwa maze igasunika n’imbaraga nyinshi ayo mazi kandi ikaba yanagapimye neza, ubundi ayo mazi yohereje ku muvuduko mwinshi akabasha guhamya ako gakoko kuburyo kagwa neza iruhande rwaho iri, ikaba icyuye umuhigo wako kanya.
Aho siho ubuhanga bwayo burangirira kuko iyo ubwo buryo bwa mbere bwanze, ikoresha ubundi buryo aho igikurikiraho ipima neza umuvuduko iri bukoreshe maze noneho igasimbukira rimwe iva muri ya mazi igafatira ako gakoko aho hejuru kari kandi ntipfa kugahusha, kuko yo iba yamaze kubona neza aho ako gakoko kari icyibereye mu mazi. Ngubwo ubuhanga bwa poison archer, ifi itangaje.