Inama zagufasha kwikuramo burundu umuntu waguteye indobo!!

Mu buzima ni kenshi dukunda abantu, kandi biranasanzwe kuba wakunda kuko akenshi gukunda birizana kandi si ikosa. Gusa bijya bibaho ko uwo wakunze wowe atagukunda rimwe na rimwe akanakwirengagiza, maze ukarwana n’umutima, agahinda kakakwica, kuko uwo weretse ko ukunze we atigeze abyakira, Ibyo BenRutabana yise gutanga urukundo nturusubizwe.

Uri kubibona nk’ibikomeye, kuba wamara isaha imwe udatekereje uwo muntu waguteye indobo, gusa imwe mu nkuru nziza ihari nuko ibyo byose bibera mu mutwe. Bivuze ngo  byagutwara igihe ngo bikuvemo, ariko birashoboka ko byakuvamo.

Uyu munsi twabateguriye inama zagufasha kwikuramo burundu uwo muntu wakwanze, cyane cyane ko iyo wanzwe bikubabaza byumwihariko iyo uri gutekereza uko byagenze ukagarura iyo shusho yose y’uwo munsi.

Izi nama kuzikurikiza biri mu ntambwe eshatu, wowe wahuye n’iki kibazo uzikurikije zose kandi neza, byagufasha gukira icyo gikomere vuba.

  1. Intambwe ya mbere: Byumvishe ubwonko bwawe.

Utangiye urugendo rukomeye, rwo kwivanamo ibyakubayeho, byarakubabaje gusa menya ko bishoboka ko wakira, kandi ukongera gutuza mu mutima nigikomere wahuye nacyo ukakirenga neza. Ku ntambwe yawe ya mbere kurikiza zimwe muri izi nama;

  1. Reka amarangamutima yawe yose ajye hanze

Niba ushaka kwikuramo uwo muntu, icyambere ugomba gukora n’ukwemera ko uwo muntu umufiteho ibyiyumviro kandi bikomeye. Iyo rero ukomeje gutekereza uwo muntu gutyo bikugumamo ntibibasha kukuvamo. Kugira ngo ubyivanemo  rero wikwikomeza ngo wiyumvishe ko ntacyo bigutwaye. Oya! Niba  ushaka kurira reka amarira yawe amanuke, ikindi cyagufasha gushyira ayo marangamutima hanze ni ukuba washaka nkinshuti yawe magara ukayibiganirizaho, uyibwira intimba ufite watewe nuko yakwanze, ndetse ukayiganiriza byose wifitemo kuri we.

  1. Tekereza cyane ku mico mibi yarangaga uwo muntu wakwanze

Rekeraho gutekereza ku mico myiza gusa y’uwo muntu. Uburyo yateragamo urwenya, uburyo yari umunyamico myiza, Ibyo bituma uguma kumwiyumvamo cyane biruseho. Ahubwo tangira utekereze kuri ya makosa ye agira, ndetse n’utundi tugeso tutari twiza umuziho, bizatuma wumva ko atari agukwiriye rwose.

  1. Ishyiremo ko ukwiriye umurenze.

Ushobora kumara umwanya munini utekereza ku buryo wowe na kanaka wakwanze iyo mukundana mwari kuba arimwe couple ya mbere nziza, gusa icyizagufasha gukomeza kugenda n’uko ugomba kwishyiramo ko uwo atariwe ugukwiriye, ko ahubwo wowe ukwiriye umukunzi urenze uwo wakwanze.

  1. Ibuka uburyo uri mwiza.

Tekereza cyane ku kuntu uri umusore/inkumi nziza, ibuka kandi ko uwo wakwanze atariwe mwiza kurushaho, kandi atarakwiriye kukwigerereza. Niwiyumvamo uburyo uri mu rwego rwo hejuru kurusha uwo wakwanze, uzasanga ko ahubwo wari ugiye kwicisha amazi ukundana nawe.

  1. Intambwe ya kabiri: Siba burundu mu buzima bwawe uwaguteye indobo/Uwakwanze

Nyuma yo kuva ku ntambwe ya mbere yo kubanza kubyumvisha ubwonko, ntago ihagije ngo ubashe gutsinda urwo rugamba uri kurwana nubwonko bwawe, ukeneye gutera indi ntambwe yo kwikuramo burundu uwo muntu, nabyo wabikora muri ubu buryo,;

  1. Rekera kumuvugisha.

Kutamuvugisha si ukubiba urwango hagati yawe nawe, ahubwo biri mu byagufasha kumwikuramo. Kuko uko wongera kugerageza kumwegera niko rimwe na rimwe ushobora kongera kugerageza kumwinjiza mu mutima wawe, kandi we yarakwangiye. Rero gerageza guca ibiganiro bwawe nawe.

  1. Irinde kumuzana mubiganiro byawe.

Kuba utamuvugisha birashoboka, ariko ushobora kuba ukomeza  kumuganiraho n’inshuti zawe ku ruhande. Niba ushaka kumwikuramo burundu, wimuvugaho, hungira kure ndetse nabari kumuvugaho. Kuko gukomeza kumuvugaho, bisa no gutoneka ibikomere byawe kuko uba uri kuvuga ku nkuru ikubabaje, ibyo rero bishobora kuba bimwe mubyagusubiza inyuma.

  1. Irinde gukomeza gukurikira uwo wagukatiye ku mbuga nkorayambaga ze.

Mur’iyi minsi kuba utarabona kanaka ntibyakubuza kumukunda , kandi umubona gusa kumbuga nkoranyambaga. Icyi nacyo gishobora kuba kimwe mu byagutonekera ibikomere, gerageza kujya kure yubuzima bwe bwo kumbuga nkoranyambaga kuko bishobora gutuma uko umurebaho cyane urushaho kumutekerezaho. Ibintu byakwicira urugendo rwawe rwo kumwiyibagiza.

  1. Irinde kugera ahantu, uzi neza ko akunda kujya.

Uwo muntu akenshi uba uzi aho akunda gusohokera no kuba ari cyane, gukomeza  kuhahurira nawe rero bishobora kugukoraho, bikaba byagusubiza inyuma. Gerageza gucika ahantu uzi ko mwakunda guhurira cyane.

  1. Intambwe ya gatatu: Baho ubuzima bwawe, uko byari bisanzwe (Moving on)

Nyuma yo gutera intambwe ebyiri zose, urasa nk’uri kugera ku musozo. Nyuma yo kumwikuramo burundu, utangira icyiciro cyo gukomeza ubuzima busanzwe, nkawe ubwawe. Nabyo wabikora muri ubu buryo

  1. Tangira kongera gukora ibyo wakundaga.

Ongera ugerageze kuba wowe. Kunda gukora ibyo bintu wanakundaga kuva kera, kuko bizagufasha ko mu bwonko bwawe, aho gukomeza gutekereza wa muntu, ahubwo bwongera kwibanda kuri bimwe muri byabintu wakundaga, we akava munzira.

  1. Injira mu buzima bwawe bwo kubaho wenyine

Uwakwanze utamufite wabaho, gerageza kongera kubaho ubuzima bwa wenyine, wowe n’umuryango wawe muganira, maze umwanya wamaraga umutekerezaho uwumare uganira n’umuryango cyangwa inshuti zawe. Kuko niba ushaka kwiha amahoro y’umutima ugomba kuba hafi cyane yabantu wizera ko baguha gutuza n’umunezero.

  1. Ongera usubire mu buzima bwawe bwo gusohoka no kuryoshya, nkuko wabagaho

Wiguma kwifungirana mu nzu umutekerezaho, ahubwo tangira kwisohokera nkibisanzwe, uhuze ubwonko bwawe ubwuzuzemo ibyishimo bindi aho kuguma mu nzu wifungiranye, ukarushaho kumutekerezaho.

  1. Ishimire ko ubayeho uri single, ntibinagutere ipfunwe.

Kugeza ubu nta mukunzi ufite, ni wowe gusa, ibyo byigutera isoni, ahubwo bigutere ishema. Wikwibaza ngo barambona gute kuba nta mukunzi mfite.  Ishimire ubwo bwigenge ufite ukaba kandi nta nuwo uhangayikishijwe nawe, mbese komeza kubaho wenyine kandi binakunezeze.

  1. Tangira kwitegura gushaka undi mukunzi

Urugendo rwawe warugeze ku musozo. Ibyabaye byarabaye, ubu wasubiye mu buzima busanzwe wongeye kuba wowe wa nyawe. Ubu igikurikiyeho nuko watangira kongera kureba mu bakugenda hafi arinde wakubera umukunzi, kuko nubwo wanzwe nuriya wakwanze, ntago ar’isi yose yakwanze. Uzabona undi kandi urusha ubwiza uwakwanze.

Izo zari inama zisa nurugendo rutoroshye wakurikiza, ngo ubashe kwikura burundu mu mutwe kanaka waguteye ishoti mu rukundo. Ntabwo byoroshye ariko icyo bisaba ngo ubishobore n’uko wakwirinda kubyirukansa, kuko gukira ni urugendo kandi ugomba gukora gake gake.

Gusa wowe waba uri gusoma ibi warahuye n’icyi kibazo icyo ugomba kuzirikana n’uko byose bibera mu bwonko.  Icyo ubuhaye nicyo bwakira. Buhe ibyiza kuko nturi uwo guheranwa n’agahinda watewe nuwo wakwanze, hari benshi bandi bagutegereje.

Ushaka ko hari ikindi twakuganirizaho cyangwa indi nama waba ushaka ko twazakwandikiraho ubutaha wasiga igitekerezo cyawe aho hasi muri comment.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?