Rwamagana: Umusore arakekwaho kwica umwana w’umuturanyi we akamuryamo burusheti.

Hakizimana Karenzi Emmanuel wo mu murenge wa Nyakariro mu karere ka Rwamagana afungiye kuri RIB post Muyumbu akaba kurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi n’icyaha cyo gushinyagurira umurambo  nkuko byahamijwe n’umuvugizi wa Rib Marie Michelle Umuhoza .  Uyu musore bikekwa ko yishe umwana w’imyaka 10 w’umuturanyi we, bikaba bivugwa ko bamufashe yamuciye umutwe akamwotsa akamuryamo burusheti.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ukwezi avuga ko Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Marie Michelle Umuhoza, yahamije iby’aya makuru. aho yagize ati: “Aya makuru RIB yayamenye, iperereza ryatangiye hafashwe Hakizimana Karenzi Emmanuel afungiye kuri RIB post Muyumbu akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi n’icyaha cyo gushinyagurira umurambo.”

Nkuko ikinyamakuru ukwezi gikomeza kibitangaza ngo” Marie Michelle Umuhoza abajijwe iby’uko uwo musore w’imyaka 27 y’amavuko yaba yabaze uwo mwana akamwotsamo burusheti (brochettes) yabwiye ko ibyo bizasobanuka neza mu iperereza.

Igitabo giteganya ibyaha n’ibihano byabyo hano mu Rwanda  kigaragaza ko Hakizimana Karenzi Emmanuel aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwica umuntu no gushinyagurira umurambo, yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu .

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?