Abakorera mu Isoko rya Ngarama riherereye mu isantire ya Ngarama ku muhanda Rukomo- Nyagatare basaba ko risanwa kuko biri mu byabafasha kurinda ibicuruzwa byabo gukomeza kwangizwa n’imvura.
Abakorera muri iri soko bavuga ko babazwa no kuba bamaze imyaka isaga 3 basaba ko bakubakirwa isoko rijyanye n’igihe cyangwa bakaba basanirwa iryo basanzwe bakoreramo ryangiritse, ariko ngo byose ntacyakozwe.
Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Impano yavuze ko bamaze igihe baragaragarije ubuyobozi ko isoko rya Ngarama ryangiritse rikeneye kuvugururwa ariko ntacyakozwe.
Ati” Imyaka ibaye itatu ibicuruzwa byacu imvura igwa bikanyagirwa, ubuyobozi bw’umurenge n’akarere twarabibabwiye ariko ntacyakozwe…. usanga iyo imvura yaguye ibicuruzwa byacu binyagirwa, bikadushyira mu gihombo.
Undi na we ucuruza ibiribwa mu ijwi ryumvikanamo agahinda, avuga ko atazi impamvu badasanirwa iri soko igice cyangiritse kandi badasiba gusora.
Ati” Nk’ubu ntibasiba kudusoresha, ariko kuza kudusakarira iki gice cyangiritse byarabananiye…..mudufashe mudukorere ubuvugizi, kuko dutanga umusoro ariko ibicuruzwa byacu binyagirwa buri munsi.
Gasana Richard umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, avuga ko bamaze kubona abafatanyabikorwa bagiye kubaka gare ya Ngarama ndetse n’isoko, nubwo nta gihe atangaza.
Ati” Nibyo koko ikibazo cy’isoko rya Ngarama turakizi, hari abafatanyabikorwa twamaze kubona bazadufasha kubaka isoko na gare bya Ngarama.
Uyu mujyi wa Ngarama ugaragaramo urujya n’uruza rw’abantu benshi, nyuma y’aho umuhanda Rukomo_Nyagatare wuzuye, ariko kandi iri soko ryaho rikagira umwihariko wo kubamo ibiribwa cyane, bitewe nuko imirenge yo mu karere ka Gatsibo na Nyagatare ihakikije yose ikorerwamo ubuhinzi.