Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025 mu Murenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo, nibwo humvikanye inkuru y’umusore witwa Ngendahayo Robert uri mu kigero cy’imyaka 34 y’amavuko wiyahuye akoresheje Ijire yinigishije mu ijosi.
Nk’uko abagize umuryango we babitangarije Impano, bavuze ko uyu musore yari amaze iminsi yigamba kuziyahura, Dore ko ngo yari ameze nk’ufite ikibazo cyo mu mutwe.
Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki bwana Rugengamanzi Steven, aho yahamirije Impano ko uyu Ngendahayo Robert yapfuye yiyahuye.
Ati” Nibyo koko amakuru twayamenye ko umusore witwa Robert uri mu kigero cy’imyaka 34 y’amavuko yiyahuye akoresheje ijire. Twabimenye biturutse kuri mama we watanze amakuru, aho yatubwiye ko uyu muhungu we yari amaze igihe abyigamba.
Gitifu Rugengamanzi yihanganishije abo mu muryango w’uyu musore wiyahura, asaba n’abaturage gutangira amakuru ku gihe.
Ati” Turihanganisha umuryango wagize ibyago, ariko tuboneyeho no kwibutsa abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, igihe cyose bumvise amakuru nk’ayo y’umuntu ufite umugambi wo kwiyambura ubuzima. Ikindi abantu bagomba kumenya ko nta muntu Imana yaremye ngo ubundi apfe aruko yiyahuye”.
Nyakwigendera yapfuye nta mugore cyangwa umwana asize, kuko yabanaga n’ababyeyi be.