GATSIBO: Umushumba wa EAR Diyoseze ya Gahini yanenze abakiristu bijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi

Ibi Umushumba wa EAR Diyoseze ya Gahini yabigarutseho ubwo Itorero Angilikani Diyoseze ya Gahini na Byumba bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2025, kibera mu karere ka Gatsibo muri Diyoseze ya Gahini paruwasi ya Kabarore, aho kitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo inzego bwite za Leta, Abihaye Imana, ndetse n’inzego z’umutekano.

Mu butumwa bwatanzwe bwibanze ku buryo Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yateguwe igihe kirekire ndetse ikagirwamo uruhare n’abari abakirisitu icyo gihe, barimo n’abasengeraga mu itorero rya Anglican.

Gahima Manasseh umushumba wa EAR Diyoseze ya Gahini yanenze bikomeye abakirisitu batannye bakijandika mu bikorwa bibi bya Jenoside dore ko hari harimo n’abapasiteri.

Ati” Ikibabaje ni uko izi nzirakarengane z’abatutsi twibuka uyu munsi, bamwe bishwe n’abari abakiristu bagenzi babo basenganaga. Birababaje cyane kubona umukiristu wasengaga yarageze aho ata indangagaciro za gikirisitu akajya kwica…..dufite abari abapasiteri mu gihe cya Jenoside bo muri Diyoseze ya Gahini na Byumba bafungiwe gukora Jenoside. ”

Musenyeri Gahima yasabye buri wese kurangwa n’urukundo kuko aricyo kintu kiranga umukiristu muzima.

Ati” Twese twimike urukundo hagati yacu, ahari urukundo ntihashobora kongera kuvuka Jenoside”.

Sibomana Jean Nepo Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gatsibo, yashimye igikorwa cyiza cyo kwibuka cyateguwe na EAR Diyoseze ya Byumba na Gahini, aboneraho no kubasaba kubafasha komora ibikomere abarokotse.

Ati” Ndashimira Itorero Angilikani Diyoseze ya Byumba na Gahini mwateguye iki gikorwa cyo kwibuka, ariko nka Ibuka mudufashe komora ibikomere abarokotse bacu kandi ni n’abakirisitu banyu. Umukiristu mwiza agomba kurangwa na Ndi Umunyarwanda, nta rwango rugomba kumuranga ”

Gasana Richard umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, na we yashimye iki gikorwa cyo kwibuka cyateguwe na Diyoseze ya Byumba na Gahini, avuga ko kwibuka mu madini bifite icyo bivuze cyane.

Ati” kwibuka bivuze  kwemera ibyabaye no guhinduka. Ngira ngo murabizi ko hari bamwe mu bakristu bakoze Jenoside, ibyo turabizi, hari abagiye babyemera.
KWIBUKA byongera kuzana ububyutse mu bakristu….ibyo bigatuma Never again yumvikana, kubera ubwo bubyutse bukorwa buri munsi. Ikindi kandi KWIBUKA binyuze mu madini bifasha abarokotse Jenoside kongera kwiyubaka muburyo bwose.”

Muri iki gikorwa cyo kwibuka kandi hanaremewe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, aho aborojwe inka zigera kuri 6 zose hamwe zikaba zaratwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 5.

Ubuyobozi bwa Angilikani Diyoseze ya Gahini bwavuze ko bugiye gukorana na Diyoseze ya Byumba, bugashaka amazina y’abari abayoboke babo bishwe mu gihe cya Jenoside, maze hakubakwa urukuta akandikwaho, ku buryo umwaka utaha bazajya kwibuka ku nshuro ya 32 uru rukuta rwaruzuye.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *