GICUMBI: Abaturage bo ku Mulindi wa Byumba, Gishambashayo na Rubaya bishimira ko bacumbikiye Inkotanyi, nazo nyuma zikaba zarakomeje kubitaho

Imyaka 31 irashize u Rwanda rubohowe, Jenoside yakorerwaga Abatutsi igahagarikwa, nta vangura iryo ariryo ryose cyangwa ironda karere. Kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda ni igikorwa cyasabye ubwitange bukomeye burimo no kwemera guhara amagara.

Urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangijwe n’Inkotanyi, aho zari zifite Ibirindiro bikuru ku Mulindi wa Byumba, ubu ni mu murenge wa Kaniga, aha akaba ari naho umugaba mukuru w’Ingabo zari iza RPA Major General Paul Kagame yabaga, ahapangira urugamba.

Abaturage ba Kaniga, Rubaya, Gishambashayo ibi ni bimwe mu bice Inkotanyi zabayemo cyane, bavuga ko baterwa Ishema no kuba Inkotanyi zaraje iwabo ubwo zari mu Ntambara yo kubohora igihugu zikaza zikababanira neza nta we zibangamiye, ndetse zikagera ku ntsinzi yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi n’akandi karengane kose Abanyarwanda babagamo, ariko ngo ikibashimisha kurenzaho ni uburyo Inkotanyi zazirikanye igihango bagiranye na nyuma yo kubohora Igihugu zikagaruka kubitaho zibagezaho ibikorwa by’Iterambere.

Karenzi Thimothe ni umwe mu baturage bo mu murenge wa Cyumba mu gice cya Gishambashayo, avuga ko bafitanye amateka n’Inkotanyi.

Ati” Dufitanye Amateka n’Inkotanyi kuko baraje baje kubohora igihugu, babana natwe, ntitwababangamira nabo ntibatubangamira, mbese abanyagishambashayo twese dufitanye igihango n’Inkotanyi cyane”.

Karenzi akomeza avuga ko nyuma y’uko Inkotanyi zaje zibasanga bakabana ndetse bakabasha no kubohora igihugu, zitigeze zibibagirwa ahubwo zakomeje gushimangira icyo gihango bagiranye.

Ati” Ni ukuri nyuma yo kudusanga tukabanirana neza, Inkotanyi nyuma yo kubohora igihugu zakomeje kutwitura ineza twabagiriye. Ubu dufite ibikorwa remezo warondora nturangize, perezida Kagame n’Inkotanyi batwubakiye Amashuri mu byiciro byose, hano iwacu ku mupaka i Gatuna baduhaye ivuriro ryiza ridufasha no mu buvuzi bw’amenyo twajyaga gushakira mu baturanyi i Bugande, imihanda hose irahari….mbese Perezida Kagame na bagenzi be bakomeje kutuzirikana”.

Munyemana Jean Bosco utuye mu murenge wa Kaniga na we ahamya ko Inkotanyi zabituye nyuma y’uko zaje zibagana ziri ku rugamba bakabana neza.

Ati” Inkotanyi ntabwo zigeze zitwibagirwa, jyewe navukiye hano mu murenge wa Kaniga, ariko mbere Inkotanyi ziza babanje kujya batubeshya ngo zifite imirizo, abandi bakatubwira ngo zifite amatwi manini, ngo ni inyenzi, mbese babasebya. Ariko baraje batugezeho hano iwacu mu Rubaya, baza bafite umutima mwiza baraduhumuriza twibanira nabo mu mahoro. Turabashimira rwose uko batubaniye bari hano, bakomeje no kutwitaho na nyuma yo Kutubohora.

” Nkubu jyewe nahawe Inka mbasha kwivana mu bukene, ibaze ko Perezida Kagame yatwoherereje umushinga wa Green Gicumbi uza kudutunganyiriza imirima ukaduha n’akazi. Jyewe baje kunsazurira ishyamba no ku mvugururira icyayi bampa akazi mu mirima yanjye kandi bakajya bampemba n’amafaranga, ntawundi muyobozi wakora ibyo uretse , Paul Kagame wacu, mumubwire ko tumukunda cyane”.

Uwamahoro Chantal wo mu murenge wa Rubaya, ashima ibikorwa remezo bakomeje kugezwaho nyuma y’uko u Rwanda rubohowe n’Inkotanyi.

Ati” Ubu nsigaye njya gukora mu cyayi abana banjye mbasize mu irerero ryiza Inkotanyi zatwubakiye, twakuze iwacu batubwira ko Inkotanyi zabaye hano mu Rubaya, nubwo tutazibonye icyo gihe ariko ubu turazibona ziza kuduha ibikorwa byiza by’iterambere”.

“Ubu hano Rubaya dufite Ikigonderabuzima n’Imbangukiragutabara, nta muntu bagiheka mu ngobyi, turashimira Inkotanyi, dufite umudugudu w’icyitegererezo wa Kagugu wa etage, mbese ibyo Inkotanyi zatugejejeho ni byinshi”.

Nzabonimpa Emmanuel umuyobozi w’akarere ka Gicumbi na we ashimangira ko Gicumbi yacumbikiye Inkotanyi mu rugamba rutari rworoshye, bityo ko icyo ari igihango Inkotanyi zifitanye n’abanyagicumbi bazakomeza ku kirinda.

Ati” Inkotanyi twarabanye iwacu hano i Gicumbi, ibyo kuri twebwe tubifata nk’ishema kuko urugamba bari barimo nirwo rwabyaye u Rwanda ruzima dufite uyu munsi. Iyi myaka 31 u Rwanda rubohowe n’abanyagicumbi twaribohoye by’umwihariko nk’abantu twabanye n’Inkotanyi”.

Ku Mulindi wa Byumba ahari ibiro bikuru by’umugaba w’Ingabo zari iza RPA ubu ni Perezida wa Repubulika Paul Kagame, hari inzu ndangamateka isurwa na buri wese, aho hari Indacye yabagamo mu gihe cy’urugamba.

Ku munsi wo kwibohora ku nshuro ya 31 Ikipe ya APR yateguye kuzajya kwizihiza imyaka 32 imaze ivutse, bikaba biteganyijwe kubera Ku Mulindi w’Intwari aho iyi kipe yashingiwe, hakaba hateganyijwe kuba umukino uzahuza bamwe mu basirikare batangije iyi kipe bazaba bayobowe n’umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Mubarakah Muganga, n’ikipe y’Inararibonye z’Akarere ka Gicumbi izaba iyobowe na Nzabonimpa Emmanuel umuyobozi w’akarere ka Gicumbi.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *