GICUMBI: Barora sylvestiri wafashe icyemezo cyo kuboneza urubyaro, aracyebura abagabo bagenzi be bacyumva ko kuboneza ari iby’abagore

Ubusanzwe iyo bavuze gahunda zo kuboneza urubyaro mu Rwanda, umubare utari muto w’abaturage wumva ko izi gahunda zireba abagore gusa, icyakora siko bimeze kuko hari n’uburyo bwashyiriweho abagabo bashobora kwifashisha baboneza buzwi nko kwifungisha burundu, gusa mu Rwanda abagabo babwitabira baracyari bacye, Dore ko usanga n’uwabikoze bikamenyekana abagabo bagenzi be bamunnyega.

Barora Sylvestiri ni umugabo utuye mu murenge wa Byumba akarere ka Gicumbi, avuga ko yaganiriye n’uwo bashakanye bemeranya ko ari umugabo ugomba kujya kuboneza urubyaro.

Ati” Jyewe na Madamu twaricaye tumaze kubyara abana babiri, tureba ubushobozi dufite dusanga gukomeza kubyara abandi bana tutazashobora kubarera, dore ko narimaze kumugara kuko nakoze accident, tubona ko tutabasha kubitaho, mbwira Madamu ko ngiye kujya kuboneza urubyaro ( Kwifungisha)”

Icyakora Barora akomeza avuga ko ubwo yasozaga kuboneza abagabo bagenzi be batangiye kumuserereza, bamwita amazina amupfobya.

Ati” Abagabo bagenzi banjye twasangiraga batangiye kunyita amazina antesha agaciro, ngo umugore yarandoze, ngo ndi inkone…..mbese ukumva biteye agahinda kuburyo bageze naho banga kongera gusangira nanjye mu kabari, ariko bageze aho barabyumva”.

Barora akomeza avuga ko imyumvire nk’iyi yo kumva ko kuboneza byahariwe abagore abantu bagomba kuyikuramo.

Ati” Kuboneza urubyaro ni gahunda iganirwaho n’abagize umuryango bose, bityo rero uwo musanze yabikora ntibigire ikibazo bitera ni we ubikora. Ndasaba abagabo bagenzi banjye gutandukana niyo myumvire yo kumva ko kuboneza ari iby’abagore”.

Mukambonyinshuti Delphine umugore wa Barora avuga ko umugabo we ntakibazo yigeze agira nyuma yo kuboneza urubyaro akoresheje uburyo bwo kwifungisha burundu.

Ati” Rwose umugabo wanjye ntakibazo yigeze agira kubijyanye no gutera akabariro, kuko rwose twakomeje kubikora kandi bikagenda neza cyane, bitandukanye n’ibihuha abantu bavuga ngo iyo umugabo akoresheje buriya buryo ntakintu yongera gushobora gukora, ibyo si ukuri pe”.

Nzambyimana Jean Bosco umuyobozi w’ibitaro bya Ngarama akaba n’impuguke mu gufasha abagabo kuboneza urubyaro bakoresheje uburyo bwa burundu, yabwiye Impano ko ubu buryo bwizewe nta ngaruka butera, bityo ko abagabo batagomba kubutinya.

Ati” ubu buryo bwo kuboneza ku bagabo burizewe cyane, umugabo wabukoresheje akomeza kugira ubushobozi bwo gutera akabariro, igihinduka nuko adashobora kubyara, rero abagabo barasabwa kureka imyumvire ipfuye bayifiyeho….ni uburyo bwizewe cyane rwose”.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kigaragaza ko kugeza tariki ya 20 Ukuboza 2023, abagabo b’Abanyarwanda 4311 bari bamaze kwifungisha burundu muri gahunda yo kuboneza urubyaro.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *