Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Kamena 2025 ubwo itorero rya ADEPR Paruwasi ya Byumba ryibukaga abari abayoboke baryo bishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no kujya kuremera umuturage witwa Havugimana Fidele warokotse, ubu akaba atuye mu murenge wa Kageyo, aho yorojwe inka igiye kubyara n’ikigega cy’amazi n’ubundi bufasha, byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga arenga Miliyoni n’igice.
Mu biganiro byatanzwe hibanze ku kubaka ubumwe hagati ya buri wese, akarangwa n’urukundo, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho bitewe no kubura urukundo hagati y’abanyarwanda.
Habyarimana Vedaste, umushumba w’ururembo rwa Gicumbi yavuze ko gutegura iki gikorwa cyo kwibuka Inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abari abayoboke babo bivuze kutazima kw’abishwe.
Ati” Twateguye kubibuka kuko ari bagenzi bacu kandi bahowe ubusa. Iyo tubibuka tuba twirinda ko bazima….tuzakomeza kubibuka ibihe byose mu rwego rwo gukomeza kubasubiza agaciro bambuwe.
Pastor Habyarimana yakomeje avuga ko umukirisitu wese agomba kurangwa n’umutima w’urukundo.
Ati” Abakirisitu ni twebwe twagakwiye kurangwa n’umutima w’urukundo, tukarwanya amacakubiri ashingiye ku moko ndetse n’andi yose. Twebwe nk’itorero ADEPR mu gihugu dufite gahunda y’isanamitima, aho duhuza Abakoze Jenoside ndetse n’abayirokotse tugamije kubaka ubumwe n’ubwiyunge kandi bikomeje gutanga umusaruro”.
Kamizikunze Anastase Perezida wa Ibuka mu karere ka Gicumbi Yashimiye itorero ADEPR ryateguye iki gikorwa cyo kwibuka, ariko agaya abari abarokore bashyigikiye umugambi wa Jenoside.
Ati” nk’umuryango wa Ibuka turabashimiye ku bw’igikorwa cyiza mwateguye cyo kwibuka kandi mukanaremera mugenzi wacu warokotse, ni iby’agaciro. Gusa, murabizi ko kugira ngo umugambi wa Jenoside ubashe gushyirwa mu bikorwa bamwe mu baterankunga bakuru hari harimo abanyamadini ndetse nabo mu itorero rya ADEPR, turabanenga kuko batatiye indangagaciro ya gi kirisitu bakica bagenzi babo”.
Mbonyintwari JMV umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na we yashimye itorero rya ADEPR paruwasi ya Byumba ryateguye iki gikorwa cyo kwibuka, ariko abasaba gukomeza kwigisha abakirisitu babo ubunyarwanda kuko hari ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati” birababaje kuba nyuma y’imyaka 31 tukibona abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside……mudufashe rwose mu itorero icyo mwigishije kirumvikana cyane kandi natwe tuzajyanamo n’ubuyobozi bw’akarere kuko abakiristu mufite ni bo baturage bacu”.
Kugeza ubu itorero rya ADEPR ururembo rwa Gicumbi rikomeje gukusanya amazina y’abari abayobocye baryo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo amzina yabo ashyirwe hamwe n’ayabandi ku rukuta mu rwego rwo kubibuka no kubazirikana.